Kenshi abantu bafata icyemezo cyo kubana nk’umugore n’umugabo bateganya kuzarambana, ariko nk’uko mu Kinyarwanda bavuga ngo “Nta zibana zidakomanya amahembe”, haba ubwo wa mubano unanirana kubera impamvu zitandukanye bikaba ngombwa ko abari bariyemeje kubana batandukana. Gutandukana rero kw’abashakanye byemewe n’amategeko nabyo bikorwa hakurikijwe ibyo amategeko ateganya ari naho harebwa niba barasezeranye kuvanga imitungo bityo batandukana bakagabana ibyo bashakanye. Niyo mpamvu Bwiza.com yifuje kubagezaho Gatanya zahenze cyane mu mateka kugeza ubu.
13. Roman Abramovich na Irina Malandina

Irina malandina yasabye gutandukana n’umuherwe Roman Abramovich, Umurusiya nyiri ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza, nyuma y’uko uyu mugore avumbuye ko amuca inyuma. Mu rukiko mu 2007, iyi gatanya yaje guhesha Irina miliyoni 300$ bivugwa ko ari 2% by’umutungo wose wa Ibrahimovich ubarirwa muri miliyari 18$.
Robert Johnson n’uwari umugore we Sheila nibo bashinze televiziyo ya Black Entertainment (BET) muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Bashyingiranwe mu 1969, ariko nyuma y’imyaka 30 bafata icyemezo co gutandukana. Bivugwa ko uyu Robert Johnson ari we Munyamerika w’umwirabura wa mbere watunze miliyari y’amadolari ariko ubwo batandukanaga umugore we yahawe miliyoni 400$.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bivugwa ko gutandukana kw’aba bombi ari ko gukomeye kwabaye ku byamamare. Robyn Moore yashyingiranwe n’umukinnyi wa filimi, Mel Gibson mu 1980 batandukana nyuma y’imyaka 26. Muri uko gutana Mel Gibson byamusabye guha Robyn kimwe cya kabiri cya miliyoni 850$ bari batunze amuha miliyoni 425$.
Craig McCaw ni umunyemari washinze McCaw Cellurar washyingiranwe na Wendy Petrak mu 1974, baza gutandukana mu 1998 nyuma y’imyaka mikeya bagurishije iki kigo cyabo kuri AT&T hagati ya miliyari 11 na 12$. Mu gutandukana uyu mugabo nawe yahaye uwari uumugore we miliyoni 460$.
09. Dimitry na Elena Rybolovlev

Nyuma yo kugaragurana mu butabera kuva mu 2008 kugeza mu 2015 na nyuma y’uko urukiko rwo mu Busuwisi rwari rwanzuye ko uyu mugore azahabwa miliyoni 4,5$ ariko akajurira, uyu muherwe w’Umurusiya yaje gusabwa kwishyura Elena miliyoni 604$
Mu myaka igera kuri 20, gatanya y’umuherwe wo muri Arabia Saoudite, Adnan Khashoggi ni yo yafatwaga nk’iyahenze kurusha izindi. Aba bashyingiranwe mu 1961 basaba gatanya mu 1974 bitwara Soraya imyaka 5 yo gusaba amafaranga y’imperekeza aza guhabwa miliyoni 874$.
Ubwo Harold Hamm na Sue Ann batandukanaga mu 2015, uyu mugabo yishyuye akayabo ka miliyoni 974,8$ nyuma y’imyaka 2 bari mu rukiko. Gusa bivugwa ko usibye aya mafaranga, wongeyeho ibintu bagabanye n’ibindi byishyuwe ku ruhande, bivugwa ko iyi gatanya yatwaye miliyari y’amadolari.
06. Steve Wynn na Elaine Pascal

Steve Wynn ufite inyubako ikinirwamo urusimbi (Casino) izwi nka Wynn Resorts, yashyiranwe na Elaine Pascal mu 1963. Baje gutandukana mu 1986 ariko bongera gushyingiranwa mu 1991 barabana kugeza mu 2010. Wynn yaje kubura uburenganzira hafi kimwe cya kabiri cy’umutungo yari afite mu kigo cye, Elaine yegukana miliyari y’amadolari.
05. Bernie na Slavica Ecclestone

Bernie Ecclestone, CEO wa Formula One, yabanye na Slavica Ecclestone wahoze ari umunyamideri imyaka 23 babyarana abakobwa babiri, Tamara Ecclestone na Petra Ecclestone. Aba baje gutandukana mu 2009 gatanya yabo itwara abarirwa hagati ya miliyari 1 na miliyari 1,2$.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
04. Rupert Murdoch na Anna Maria Torv

Nyuma y’imyaka 32 babana banafitanye abana batatu, Murdoch yatandukanye n’umugore we wa kabiri, Anna bimuviramo kwishyura miliyari 1,7$ mu 1999. Nyuma y’igihe gito yahise arongora undi mugore.
03. Rupert Murdoch na Wendi Deng

Nyuma yo gutandukana na Anna, kuwa 25 kamena 1999 Murdoch yahise abana na Wendi Deng, nyuma y’imyaka 13 babana baratandukana yongera gutanga akayabo ka miliyari 1,8$.
02. Alec na Jocelyn Wildenstein

Gutandukana kwa Alec na jocelyn gufatwa nk’ukwahenze kurusha ukundi kwabayeho mu mateka. Alec yari umuherwe w’Umufaransa wakoraga ibijyanye n’ubugeni n’amasiganwa y’amafarasi. Yashyingiranwe na Jocelyn Périsset kuwa 30 Mata 1978. Babyaranye umuhungu n’umukobwa, bigeze mu 1997 batangira ibyo gushaka gatanya baje kubona mu 1999 mu gikorwa ngo cyakurikiranwe cyane n’itangazamakuru bitewe n’ibyavugwaga kuri uyu muryango birimo kuba warasesaguraga bikabije no kuba uyu mugore yari yarakoresheje ikizwi nka Plastic surgery, mu Cyongereza, mu rwego rwo kwiyongerera ubwiza. Icyo gihe Jocelyn yahawe miliyari 2,5$ kongeraho miliyoni 100$ yagombaga kujya ahabwa buri mwaka mu gihe cy’imyaka 13.
01. Vladimir Potanin na Natalia Potanina

Gutandukana kw’umuherwe w’Umurusiya Vladimir Potanin n’umugore we Natalia Potanina kugeza ubu niko gufatwa nk’ukwahenze kurusha ukundi kwabaye mu mateka. Potanin ni rwiyemezamirimo w’Umurusiya Forbes ivuga ko atunze miliyari 14$. Ubwo yatandukanaga n’umugore we yamwishyuye miliyari 7$ zose.
Ibi byose tumaze kubagezaho bikaba byarakusanyijwe na Reuters, CNBC, Time ndetse na Forbes.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com







