DR Congo:Kardinali Ambongo ntakozwa ibyo guhindura itegeko Nshinga

Sangiza iyi nkuru

Kardinali Fridolin Ambongo yanenze cyane ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ku cyumweru, tariki ya 24 Ugushyingo 2024, i Kinshasa, mu nyigisho ye yo mu gitambo cya Misa yateguwe ku munsi w’urubyiruko rw’Abakristu Gatolika muri diyosezi.

Uyu muvugizi mukuru wa Kiliziya Gatolika, asanga abanyapolitiki bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bakwiye gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo by’imibereho y’abaturage aho gusesagura ingufu n’amafaranga ku mushinga wo kuvugurura cyangwa guhindura Itegeko Nshinga.

Ati:“Ni gute umuntu ashobora gushyiraho imbaraga nyinshi n’amafaranga bigamije kuvuga gusa iby’ihindurwa ry’Itegeko Nshinga, aho kwita kuri uru rubyiruko rwasigaye inyuma?”

Fridolin Ambongo,Mu butumwa yagejeje ku rubyiruko, yabashishikarije kutemera ko hari uwabambura ejo hazaza habo.

Ati:“Ikibabaje ni uko mu by’ukuri uburyo mubayeho muri iki gihe bigaragaza ko uru rubyiruko rwatawe cyangwa mwaciwe intege.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *