Screenshot_20250609-1546472-709x375

DRC: Muri Teritwari ya Rutshuru hiriwe imirwano ikomeye yaguyemo benshi

Sangiza iyi nkuru

Ihuriro ry’Ingabo rirwana ku ruhande rwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ryiriwe mu mirwano basakakiraniyemo n’abarwanyi b’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23 na Twirwaneho, mu bice byo muri Teritware ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni imirwano yatangiye mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa kabiri tariki 10 Kamena 2025, ibera muri Centre ya Nyamilima yo muri teritware ya Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru ni mu birometero 40 uvuye i Kiwanja, muri grupema ya Binza.

Urusaku rw’imbunda ziremereye ndetse n’izoroheje nirwo rwiriwe rwumvikana cyane muri ibyo bice, bitera ubwoba bwinshi abaturage bahaturiye, kugeza ubwo bamwe bahungiye mu bihuru abandi bahungira mu bindi bice bitekanye baturiye.

Amakuru avuga ko habaye imirwano ikomeye, ariko imara ikamara umunsi wose ndetse bikavugwa ko hari n’abaturage benshi bayiguyemo harimo  n’ umwana w’umukobwa isasu ryafashe rimusanze iwabo mu rugo rikamwahuranya agapfa.

Amakuru ava kwa muganga yemeje urupfu rw’uyu mwana w’umukobwa, uri mu kigero cy’ imyaka 13, kandi avuga ko iki gitero Wazalendo bagikoze bashaka kongera kwigarurira iyi Centre ya Nyamilima bambuwe mu mezi abiri ashize.

Umwe mu batuye ibyo bice yagize ati:“Hari nko mu masaha ya mu gitondo ubwo twabonaga FARDC, Wazalendo na FDLR binjira mu mujyi wa Nyamilima. bikurikirwa no guturika kw’intwaro nini n’intoya yagejeje mu masaha y’igicamunsi”.

Ibi bitero abarwanyi bagize ihuriro rya AFC/M23 babisubije inyuma barabirukankana babageza mu ishyamba, kugeza ubu umutuzo utangiye kugaruka naho umubare wabaguye muri iyi ntambara wo nturamenyekana.

Iyi mirwano yabereye muri grupema ya Binza ije mu gihe imishyikirano hagati y’u Rwanda na Congo igikomeje kuzamo igitotsi nyuma y’uko u Rwanda rwikuye mu muryango wa CEEAC bitewe nuko urushinja kuba igikoresho cya leta ya Congo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *