Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yatangaje ko igisirikare cy’iki gihugu gifite ubushobozi ku buryo cyagaba ku mwanzi aho yaba aturutse hose igitero kidashobora gusubizwa inyuma.
Uyu Mukuru w’Igihugu yabitangaje ubwo abasirikare b’ibihugu cye barwanira mu mazi bari mu myiyerekano kuri uyu wa 25 Nyakanga 2021, yabereye mu mujyi wa St Petersburg.
Perezida Putin yagize ati: “Dufite ubushobozi bwo kuvumbura ikiri munsi y’amazi, hejuru y’amazi n’umwanzi uri mu kirere mu gihe bibaye ngombwa, tukamugabaho igitero kidashobora gusubizwa inyuma.”
Atangaje aya magambo nyuma y’aho mu kwezi gushize ubwato bw’u Bwongereza bwanyuze mu muyoboro wa Crimea, mu gace u Burusiya buvuga ko bugenzura.
Icyo gihe, abasirikare b’u Burusiya barashe amasasu menshi agamije gukura ubu bwato muri uyu muyoboro. Nabwo Putin yatangaje ko bashoboraga gucurika ubu bwato mu mazi.


