Kuri uyu wa kabiri tariki 20 Nyakanga 2021, Abayisilamu bo mu Rwanda no ku isi yose bizihije EID AL ADHA, bakunze kwita Irayindi nkuru (Layidi kubwa). MIF (MUSLIM INITIATIVE FORUM) waboneyeho umwanya wo gusaba abayisilamu kuzirikana Umurage Intumwa y’Imana Muhammad (saw) yabasigiye muri Hijja yo gusezera.
Ubundi ijambo Eid risobanuye umunsi mukuru, naho EID A FITR (irayidi nto) ni umunsi mukuru usoza igisibo cya Ramadhan, aho abayisilamu baba bamaze iminsi 30 bafite ibyo bigomwa bibanezeza nko kurya ku manywa; kandi banasenga.
EID AL ADHA (Irayindi nkuru) yizihijwe kuri uyu wa kabiri, ni umunsi Mukuru w’igitambo bibuka ku ntumwa y’Imana Ibrahim ubwo yemerega umwana we Ismael ho igitambo. Gusa Imana yaje kumusimbuza itungo imaze kubona ko yari yiteguye kubahiriza itegeko ryayo.
Eid al Adha ni Umunsi w’ijambo rikomeye risoza ubutumwa bw’Intumwa y’Imana Muhamad aho yagaragaje ko Idini yuzuye ndetse anatanga ubutumwa bwihariye ku bayisilam ndetse n’abatuye isi bose.
EID AL ADHA ni umunsi urangwa no kubaga amatungo nk’ibitambo, hakabaho gusangira n’incuti ndetse n’abavandimwe, aho buri muyisilamu wishoboye abaga itungo agahaho abaturanyi n’incuti; abandi bakarisangirira mu rugo uko bishoboka.
Umurage Intumwa y’Imana Muhammad (saw) yasize muri Hajj yo gusezera
Mu kiganiro cyabaye ku buryo bw’ikoranabuhanga, umuyobozi wa MIF, Shata Ibrahim yibukije umurage Intumwa y’Imana Muhammad (saw) yabasigiye muri Hajj yo gusezera. Uwo murage ukubiye mu ngingo indwi, ari zo:
1.Kumva, gutega amatwi no kugeza amakuru ku bandi uko yakabaye
“Ku tariki 9 ukwezi kwa Dhul Hijja umwaka wa 10 nyuma yo kwimuka, ku musozi wa Arafa, Intumwa y’Imana (saw) yagejeje ku mbaga yari yitabiriye igikorwa cya Hijja ijambo rikomeye rikubiyemo imirongo migari izafasha abatuye isi mu buzima bwabo bwa buri munsi kugirango buri wese mu bushobozi n’ububasha bwe atunge atunganirwe anabashe kubaho mu byishimo.
Iyo abasilamu bahagaze Arafa bagakwiye kuzirikana amagambo Intumwa y’Imana yahavugiye akatubera akabando kadufasha mu buzima. Tuzirikane ko buri nteruro Intumwa y’Imana yayitangizaga igira iti: YEMWE BANTU
2. Kubaha no kubahiriza uburenganzira bwa Muntu n’umutungo we
3. Kwirinda no gutandukana mu buryo bwose bushoboka na exploitation financiere/usure/riba kuko bituma abakene batindahara mu gihe abakire bakomeza bakungahara.
4. Kwirinda gukora manipulation ya systems zihari kandi zigikora neza kubwinyungu zacu bwite
5. Kuzirikana uburenganzira bw’abagore (they are our partners and committed helpers)
6. Kwirinda ivangura n’amacakubiri ayo ariyo yose (contre toute sorte de discrimination)
7. Kudashira mu kaga ubuzima bwacu. Buri wese akwiye kuba responsible ku buzima bwe akirinda igishobora kubuhungabanya.
MIF mu magambo arambuye ni MUSLIM INITIATIVE FORUM ni umuryango ushingiye ku myemerere ya Islam (FBO), ungendera kuri Doctrine yo kwemera ibyahishuriwe Intumwa y’Imana Muhamad (WAHYI), mu ndorerwamo y’ubumenyi n’inyurabwenge.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


