Ese amapfa ni yo yaba ari nyirabayazana yo kuzamuka kw’ibiciro ku gipimo cya 6,4%?

Sangiza iyi nkuru

Mu kwezi kwa Kanama ibiciro byazamutseho 6,4% mu Rwanda uyu mwaka ugererenyije na Kanama 2015 nk’uko ikigo cy’ibarurishamibare cyabigaragaje, hakaba hakwibazwa niba nyirabayazana ari izuba ryacanye cyane cyangwa niba ari imikorere yabaye mike.
ibiciro
Muri rusange, bimwe mu byatumye ibiciro bizamuka mu kwezi kwa Kanama 2016, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 12.0%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 3.0% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 8.6%.
Mu kwezi gushize kwa Kanama, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kigaragaza ko ibiciro mu mijyi yo mu Rwanda byazamutse ku gipimo cya 6.4%, kandi igipimo ngenderwaho cyifashishwa mu bukungu bw’u Rwanda kiboneka hifashishijwe ibiciro byakusanyijwe mu mijyi gusa.
Ni mu gihe muri Nyakanga 2016 ibiciro byari byazamutse ku gipimo cya 6.9%, Kamena byari byazamutseho 5.5%, Gicurasi ho ibiciro byari byazamutseho 4.6%, Mata 4.7%, Werurwe 4.6%, Gashyantare byari byazamutse ku gipimo cya 4.3% naho Mutarama uyu mwaka wa 2016 ibiciro mu Rwanda byari byazamutse ku gipimo cya 4.5%.
Iyo ugereranyije Kanama 2016 na Nyakanga 2016, ibiciro mu byaro byazamutseho 1.9%. Iri zamuka ahanini ryatewe n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 3.0% n’ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 1.2%.
Ibiciro bikomatanyirijwe hamwe mu mijyi no mu byaro, mu kwezi gushize kwa Kanama 2016 ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 7.5% ugereranyije na Kanama 2015. Ni mu gihe mu kwezi kwa karindwi 2016 byari byiyongereyeho 7.8%.
Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongeraho 7.5% mu kwezi kwa Kanama 2016, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 13.3%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 2.5% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 5.5%.
Iyo ugereranyije Kanama 2016 na Nyakanga 2016 ibiciro byazamutseho 1.4%. Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kivuga ko iri zamuka ahanini ryatewe n’izamuka ry’ ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 2.5% n’ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 0.9%.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *