Ubusanzwe ifaranga byitwa ko ryataye agaciro bidakanganye iyo bitarenze 5%, nyamara muri Kamena ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ku kigero cya 6.1 %, naho muri Nyakanga bigera kuri 6.9%.
Banki nkuru y’u Rwanda BNR ivuga ko ifaranga ryataye agaciro urigereranyije n’idorari ry’Amerika muri iki gihe, ibintu bitigeze bibaho kuva mu myaka icumi irenga.

Muri iyo myaka, ngo ryataga agaciro ku mpuzandengo iri munsi ya 5% ku mwaka ariko bigeze mu mwaka ushize wa 2015, ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ku gipimo cya 7.5%, ndetse byanakomeje mu gice cya mbere cya 2016.
Gusa ngo ibi nta gikuba bikwiye gutera ku Banyarwanda kuko ngo uku guta agaciro bizagabanyuka bitewe na Sima ikorerwa mu Rwanda ndetse n’indi mishinga ikomeye iteza igihugu imbere.
Ubwo Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa yatangazaga uko ubukungu bw’u Rwanda bwari buhagaze mu mezi atandatu ya mbere ya 2016, yavuze ko u Rwanda nk’igihugu kiri ku isoko mpuzamahanga ruri guhura n’ibibazo by’igabanuka ry’ibiciro b’ibicuruzwa rwohereza ku isoko mpuzamahanga.
Imibare yakusanyijwe n’Ikigo gikora ibijyanye na serivisi z’imari, African Alliance, yerekana ko ishilingi rya Uganda, Tanzania, ifaranga ry’u Rwanda na Misiri yataye agaciro mu buryo bwihuta ugereranyije n’idolari rya Amerika. Ishilingi rya Kenya ryo ryazamutseho 0.8%, ubu idolari rimwe rikaba rivunja 101.45 KES.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku rundi ruhande ishilingi rya Uganda ryataye agaciro kuri 0.2% muri uyu mwaka ugereranyije n’idolari rya Amerika, ishilingi rya Tanzania rita agaciro ku kigero cya 1.8% , mu gihe ipawundi rya Misiri ryataye agaciro kuri 11.9% naho Ifaranga ry’u Rwanda rigata agaciro kuri 5.9%.
Kugeza ubu uku guta agaciro kw’ifaranga bishobora gucika mu gihe imishinga ibyara inyungu ikomeje kwiyongera ndetse ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga byiyongereye ibyinjira nabyo bikagabanyukaho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


