Iki kibazo gitangiye kwibazwaho cyane mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitangarije ko zigiye kugabanya inkunga zageneraga ibihugu bikiri mu nzira y’ amajayambere harimo n’ u Rwanda nk’ uko byatangajwe na Perezida Trump mu ntangiriro za 2017.
Inkunga yatewe u Rwanda rwonyine muri 2016 yagenewe ibikorwa by’ iterambere, ubuvuzi n’ ubuzima ndetse n’ ibikorwa bya gisirikare.
Mu gihe habayeho kugabanya by’ intangarugero aya madorali, Abanyamerika basanzwe bagenerwa u Rwanda, bishobora kugira ingaruka cyane cyane ku igabanuka ry’ amafaranga yagenerwaga igisirikare ndetse n’ ishami rirwanya Malaria.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
N’ubwo igabanya ry’ inkunga iki gihugu cyageneraga ibihugu bikennye ridafitanye isano na politiki , si bwo bwa mbere Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaba zihagarikiye u Rwanda inkunga kuko mu 2013, Amerika yahagaritse inkuga ihwanye n’ibihumbi 400 by’amadolari ya Amerika, iki gihugu cyageneraga igisirikare cy’u Rwanda kirushinja gufasha inyeshyamba za M23 ubwo zarwanaga n’ ingabo za FARDC mu Burasirazuba bwa Congo-Kinshasa kuva muri Mata 2012.
Si ibihugu bya Afurika gusa, kuko mu ntangiriro z’ iki cyumweru, Perezida Donald Trump yashimangiye ko igihugu cye kigiye kugabanya inkunga cyageneraga Loni yabarirwaga kuri 22%.
Mu mwaka wa 2016 , Leta Zunze Ubumwe za Amerika zageneye u Rwanda inkunga ingana n’ amadorari miliyoni 168, u Bwongereza butanga miliyoni 107, Banki Nkuru y’ Isi itanga miliyoni 286.
Muri Mutarama 2016, hari raporo yakozwe mu ibanga na Loni yashyiraga mu majwi Leta y’ u Rwanda irega iki gihugu kwinjiza mu ngabo no gutoza abashaka kurwanya Perezida w’ u Burundi, Pierre Nkurunziza.
Kuri iyi ngingo, iperereza rya Loni ryavugaga ko ingabo z’ u Rwanda zigishiriza urubyiruko rw’ impunzi z’abarundi mu nkambi ya Mahama.
Na mbere yaho, Umuryango w’ Abanyamerika utegamiye kuri Leta, Refugees International wari watangaje ko hari imitwe yitwara gisirikare ivana abantu mu Rwanda ikabinjiza mu gisirikare.
Ese Ikigega agaciro kirahagije?
N’ubwo u Rwanda rubarizwa mu bihugu bitunzwe ahanini n’ inkunga , iki gihugu cyagiye cyigira ku mateka mu bihe bitandukanye ubwo cyafatirwaga ibihano.
Ibyo nibyo byatumye bamwe mu bayobozi bakuru b’ igihugu batekereza gushinga ikigega “Agaciro Development Fund”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku ikubitiro , iki gitekerezo cyatanzwe n’ impuguke zabonaga ko u Rwanda rushobora gufatirwa ibihano cyangwa rukaba rwahagarikirwa inkunga .
Ibi byabereye mu nama y’ umushyikirano muri Kanama 2011 bikomeza no kwigwaho muri 2012 ndetse biza no kwemezwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ukunze no gusaba abagize Guverinoma muri rusange gufasha abaturage mu rugamba rwo kwigira no kwibeshaho badateze amaboko, kuko ngo “inkunga itesha
agaciro
uyihawe ”.
Binyuze mu kigega cy’inkunga idasanzwe ya Ambasaderi y’ubufasha bwo kwifasha, mu 2015 Ambasaderi wa Leta zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Erica J. Barks-Ruggles yasinyanye amasezerano n’abahagarariye amakoperative 7 yagaragaje imishinga myiza, izaterwa inkunga ya 53 970 by’ amadolari ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyoni 40 z’ amafaranga y’ u Rwanda.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigaragaza ko zishimira uruhare zagize mu rugamba rwo gufasha u Rwanda kugabanya umubare w’impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu, ahanini binyuze muri gahunda ya Perezida wa Amerika igamije kurwanya malariya, (President’s Malaria Initiative), PMI.
Imibare y’Ikigega cya Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga, USAID, yerekana ko kuva mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2006 kugeza mu 2015, icyo gihugu kimaze guha u Rwanda $163,206,000, binyuze muri PMI.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gaston Rwaka/Bwiza.com


