Nyuma y’aho hasohokeye inkuru ivuga ikigo cy’itumanaho cya Airtel cyaba kiri mu nzira yo gufunga business zacyo mu bihugu bitatu byo mu karere birimo n’u Rwanda, iki kigo kirahakana aya makuru nubwo cyemera ko nta nyungu kiri kubona.
Mu itangazo Airtel Africa yashyize ahagaragara yavuze ko iri gukurikirana ubundi buryo business zayo zazanamo inyungu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri iri tangazo Airtel Africa ikaba yasubizaga inkuru yanditswe n’ikinyamakuru, India’s Economic Times cyavuze ko ku masoko atatu yo muri Afurika; u Rwanda, Kenya na Tanzania, iki kigo kitarimo gukora neza kikaba gikeneye umugambi wo kuhava.
Abasesenguzi bakaba basanga, kuva kuri aya masoko atatu byafasha iki kigo cy’itumanaho cy’Abanyaziya kugabanya imyenda kikongera ibikorwa byacyo muri Afurika.
Muri iri tangazo kandi nk’uko iyi nkuru dukesha Africanews ikomeza ivuga, iki kigo kivuga ko intego yacyo iba ari ukuba ikigo cya mbere cy’itumanaho cyangwa icya kabiri mu gihugu kiba gikoreramo binyuze mu gukomeza isoko.
Guverinoma ya Kenya ibinyujije ku munyamabanga ushinzwe amakuru, itumanaho n’ikoranabuhanga, Joe Mucheru, yavuze ko itarakira icyemeza ko Airtel yaba iteganya kuva muri Kenya mu gihe abahagarariye Airtel muri Tanzania no mu Rwanda ngo batabashije kuboneka ngo bagire icyo babivugaho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


