Urugaga rw’abikorera mu Rwanda ruratangaza ko rwongereyeho umunsi umwe ku gihe Imurikagurisha rya 2016 ryari kuzamara, aho biteganyijwe ko rizasoza kuwa 11 Kanama 2016 aho kuba ku itariki 10 Kanama.
Umuyobozi mukuru w’Urugaga rw’Abikorera (PSF), Ruzibiza Steven, yatangaje ko uyu munsi umwe wongereweho mu rwego rwo kugerageza ko imurikagurisha ryajya rimara iminsi irenze ibyumweru bibiri ryamaraga kugirango ibintu birusheho kuba byagenda neza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ruzibiza akaba yakomeje avuga ko igerageza nirisanga ibintu byagenda neza hakwigwa uko umwaka utaha hakongerwa iminsi imurikagurisha ryamaraga rikaba ryarenza iminsi rizamara uyu mwaka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com




