images

FLN Ikomeje gukubitwa ahababaza nyuma yo kwanga kwifatanya n’ u Burundi mu kurwanya M23

Sangiza iyi nkuru

Ingabo z’u Burundi zatangiye kugaba ibitero ku mutwe w’inyeshyamba wa FLN urwanya ubutegetsi bw’ u Rwanda nyuma y’aho izi nyeshyamba zanze gufatikanya n’igisirikare cy’u Burundi n’icya Congo kurwanya umutwe wa M23 umaze igihe warazengereje ingabo z’ibyo bihugu byombi.

Ubwo Umutwe wa M23 wuburaga imirwano mu burasirazuba bwa Congo, leta ya Kinshasa yahise yaka umusada mu Burundi ndetse n’indi mitwe yose yitwara giririkari ikorera mu mashyamba ya Congo kugirango bafashe Igisirikari cy’iki gihugu FARDC mugutsinsura burundu umutwe wa M23.

Amakuru aturuka i Burundi avuga ko ubwo ziriya nyeshyamba za FLN zatumirwaga kuza kwifatanya n’ihuriro ry’Ingabo zirwanirira Leta y’i Kinshasa zicecekeye, zigira ubwoba bwo guhangana n’uy’u mutwe wa M23 ahubwo zihitamo kuyoboka iy’ishyamba maze zihungira mu ishyamba rya Kibira riherereye i Burundi mu Ntara ya Cibitoke.

Kwanga kwifatanya n’ihuriro rirwana ku ruhande rwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kwa FLN kwafashwe nk’ubugambanyi bwo ku rwego rwo hejuru, aho mu mpera z’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka, igisirikare cy’u Burundi cyatangiye kugaba ibitero kuri uwo mutwe wahungiye mu ishyamba rya Kibira.

Ni bitero byakomeje no mu kwezi kwa kane, aho ndetse muri uku kwezi turimo byafashe indi ntera, nk’uko amakuru akomeza abivuga.Gusa, ku mpande zombi ngo habaye gutakaza cyane, nubwo uyu mutwe wo bivugwa ko waba ugeze aharindimuka.

Umwe mu basirikare b’u Burundi watanze aya makuru yavuze ko igitero giheruka muri uku kwezi kwa gatanu cyagabwe kuri FLN abasirikari bayo bari bavuye gukusanya ibiryo byabo mu bice biherereye muri komine ya Bukinanyana mu ntara ya Cibitoki cyazibereye kibi cyane.

Aya makuru akomeza avuga ko kuri FLN hatabaye gupfusha gusha, ahubwo ko ngo hari n’abasirikari batanu muri bo bafashwe bugwate n’ubwo ku ruhande rw’u Burundi narwo bemeza ko rwatakaje abasirikari barwo hakaba harimo n’abakomereketse.

Raporo y’impuguke z’u muryango w’Abibumbye ihamya ko ingabo z’u Burundi zakajije ubufatanye na FLN ubwo umubano w’u Rwanda n’iki gihugu cy’u Burundi wongeraga kuzamba mu mpera z’umwaka wa 2023.

Igisirikare cy’u Burundi (FDNB) cyatangiye kwifatanya n’icya Congo FARDC hamwe  n’ indi imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR kuva mu mpera z’umwaka wa 2022, Ubufatanye bw’izi ngabo bukaba bwari bugamije kumaraho umutwe wa M23 nubwo kugeza ubu ntacyo biratanga.

Mbere yuko M23 na Twirwaneho bifata ibice byingenzi bya Kivu y’Amajyepfo nk’umujyi munini wa Bukavu, Nyangenzi, Kamanyola na Minembwe, FLN yari ibanye neza n’ingabo z’u Burundi, ndetse byanifatanyaga mu kurwanya umutwe wa Red-Tabara urwanya iki gihugu cyabo cy’u Burundi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *