Umuyobozi ushinzwe irangamimerere (Etat-Civile) mu Murenge wa Cyabingo w’Akarere ka Gakenke, Habarurema Jephte aravugwaho gutera urugo rw’uwari umugore we Mukamusoni Espérance ruherereye mu Murenge wa Rugarama w’Akarere ka Burera, akamutema mu mutwe.
Byabereye mu Mudugudu wa Rutambi, Akagari ka Gafumba mu ijoro rya tariki ya 8 Kanama 2021.
Mukamusoni avuga ko uyu mugabo babyaranye abana batanu yatangiye kumuhohotera no kumukorera iyicarubozo mu 2007, ndetse ngo Habarurema yigeze no kubifungirwa, amusaba imbabazi bariyunga, arafungurwa, ariko nyuma y’aho akomeza kumuhohotera, bigera aho urukiko rubaha gatanya, buri umwe ajya kuba kure y’undi.
Nyuma yo gutana, uyu mugabo yamuteye mu rugo rwe, ashaka kumwica nk’uko yabibwiye igitangazamakuru Umurengezi ati: “Yaje nijoro urugi rufunguye, ahita yinjira aramfata aranigagura. Ni bwo natabaje, abonye abaturanyi baje gutabara, sinamenye aho yakuye icyuma cyangwa umuhoro yantemesheje kuko nari nataye ubwenge. Murabona uko yangize!”
Abaturanyi ba Mukamusoni bavuga ko mu bigaragara Habarurema yari agambiriye kumwica, kuko ngo no mu gihe batabaraga, basanze afite umuhoro, bagerageje kuwumwaka abattera amabuye.
Bwiza yamenye ko nyuma yo gutema Mukamusoni, Habarurema yahise atoroka, atangira gushakishwa n’inzego zishinzwe umutekano.
Mu gitondo cy’uyu wa 10 Kanama 2021, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yamutaye muri yombi hamwe n’undi witwa Habarurema Desiré, bombi bakekwaho kugira uruhare mu gukubita no gukomeretsa Mukamusoni.
Polisi yagize iti: “Twafashe Habarurema Jephte na Habarurema Desire bakekwaho kugira uruhare mu gukubita no gukomeretsa Mukamusoni Esparance.”
Habarurema Jephte na Habarurema Desiré bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Gahunga muri Burera mu gihe iperereza kuri iki cyaha rigikomeje. Mukamusoni we ari kuvurirwa mu kigo nderabuzima cya Rugarama, aho bigaragara ko muganga yamaze kumudoda ku mutwe.


