Gatsata: Ushinzwe umutekano arashinjwa n’umubyeyi kuburisha umwana we w’umukobwa

Sangiza iyi nkuru

Chantal ni umubyeyi utuye mu Mudugudu wa Hanika, Akagari ka Nyamabuye, Umurenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, avuga ko umwana we w’umukobwa yabuze hakaba hashize amezi ane atazi irengero rye.

Uyu mubyeyi arasaba inzego z’umutekano n’izindi bireba kumufasha kubona uyu mwana we w’umukobwa avuga ko yigaga mu mashuri abanza, akaba akeka ko yaba yaragizwe umugore imburagihe n’ubwo bwose anakeka ku rundi ruhande ko yaba atakinariho.

Atunga agatoki ushinzwe umutekano muri uyu mudugudu kugira uruhare mu ibura ry’umwana we ko by’umwihariko ubwo yabonaga umusore wiyemereraga ko amufite uyu muyobozi Jean Paul Mbonyimana yahise amucikisha.

Bwiza TV yagiranye ikiganiro n’uyu mubyeyi n’abaturanyi be, uyu ushinzwe umutekano arakwepa.

REBA VIDEO

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *