Gen. Ndima agiye kwimurira ibiro muri Beni

Sangiza iyi nkuru

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Lt. Gen. Ndima Constant yatangaje ko agiye kwimurira ibiro bye mu mujyi wa Beni, avuye mu wa Goma.

Gen. Ndima yabimenyesheje itangazamakuru kuri uyu wa 17 Nyakanga 2021, asobanura ko agiye kubikora kugira ngo yongerere imbaraga operasiyo y’ingabo za Leta ku mutwe witwaje intwaro wa ADF wahungabanyije bikomeye umutekano muri Teritwari ya Beni.

Yagize ati: “Hashize igihe kinini ngeze i Goma, aho twashyize ibiro byacu… Igihe kirageze ngo nshyire ibiro byanje muri Beni kugira ngo nongerere imbaraga operasiyo zihakorerwa.”

Uyu musirikare yasobanuye ko ariko ibiro by’umwungirije, Ekuka Lipopo byo bizaguma mu mujyi wa Goma kugira ngo nawe azabe akora inshingano y’ubuyobozi.

Gen. Ndima yatangiye kuyobora Kivu y’Amajyaruguru ubwo yashyirwaga mu bihe bidasanzwe tariki ya 6 Gicurasi 2021. Ibiro bye byabaga mu mujyi wa Goma kuva icyo gihe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *