Gen. Elly Tumwine, umusirikare w’inararibonye wabaye Minisitiri w’Umutekano wa Uganda ahanganiye n’umugore w’umupfakazi Are 400 z’ubutaka bivugwa ko yazigurishijwe by’igihe kirekire n’umugabo we, ubwo yari akiriho.
Uyu mugore witwa Medius Kamaruka utuye mu mudugudu wa Mirama mu Karere ka Kazo avuga ko ubu butaka Gen. Tumwine abukoresha yarabutijwe n’umugabo we witwaga Wilson Gukyere.
Karamuka yavuze ko mbere y’uko umugabo we apfa muri Kamena 2021, yari yaramubwiye ko igihe cyo kubukoresha yari yarasezeranye na Gen. Tumwine cyarangiye.
Uyu mugore yasabye ubu butaka, Gen. Tumwine arabumwima, amubwira ko igihe cyo kuburekura yemeranyijeho na Gukyere kitaragera.
Gen. Tumwine mu kiganiro aherutse kugirira kuri televiziyo ya BBS tariki ya 25 Nyakanga 2021, yarabisobanuye ati: “Umugabo yansigiye ubutaka azi ko nzabumaramo igihe kirekire nishyuriye. Ni ko bivugwa mu masezerano twasinyanye.”
Gusa uyu musirikare umaze imyaka 10 akoresha ubu butaka ntabwo yahishuye igihe agomba kumara abukoresha.
Daily Monitor ivuga ko uyu mugore yafashe icyemezo cyo kwitabaza ubuyobozi mu nzego z’ibanze kugira ngo bumufashe gusubirana ubutaka bwe.
Umujyanama mu Karere ka Kazo, Jackson Muhebwa yatangaje ko icyo nk’ubuyobozi bakora kugira ngo iki kibazo gikemuke, bazasaba Gen. Tumwine urupapuro rw’amasezerano yagiranye na Gukyere kugira ngo barebe niba igihe cyo kurekura ubu butaka cyarageze cyangwa se kitaragera.
Nibasanga iki gihe cyarageze, bazategeka Gen. Tumwine kuburekura, nibasanga kitaragera, azakomeza abukoreshe. Muhebwa yagize ati: “Turi gushaka uko twagera kuri Gen. Tumwine, ndatekereza ko iki kibazo kizakemuka.”


