Gisagara: Abafite ubumuga bavuga ko hari amahirwe bavutswa kubera gufatwa nk’abadashoboye

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu bantu bafite ubumuga mu karere ka Gisagara,bavuga ko hari amwe mu mahirwe bavutswa kubera gufatwa nk’abadashoboye bitewe n’ubumuga bwabo kandi nyamara bo babona bashoboye, cyane cyane nko muri gahunda ya gira inka, guhabwa akaza n’abikorera, gutorerwa imyanya imwe n’imwe n’ahandi, bagasaba ubuyobozi bw’akarere kabo, NUDOR n’izindi nzego zirimo izishinzwe kubitaho, gukangurira cyane cyane abikorera n’inzego z’ibanze kuzamura imyumvire ku bushobozi bw’abantu bafite ubumuga.

Mu kiganiro na Bwiza.com, ubwo abantu 30 bafite ubumuga bunyuranye bahugurwaga n’ihuriro ry’imiryango iharanira uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga( NUDOR), bamwe muri bo bavuze ko hari amahirwe bagiye bavustwa, nko mu gushyirwa ku rutonde rw’abahabwa inka za gira inka, imirimo muri VUP,imirimo inyuranye mu bikorera no muri Leta, n’ibindi, bakavuga ko byagiye bibaheza mu bukene bitari ngombwa, ngo bigaterwa n’uko hari bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze za Leta n’abikorera batarumva neza ko umuntu ufite ubumuga na we ashoboye, anatunze umuryango nk’abandi, bagasaba impinduka muri urwo rwego ngo babashe kwiteza imbere.

Bavuga ko kugira ngo babone mituweli, ayo bizigamira muri ejo heza, cyangwa n’ubushobozi bwo guhangana n’imibereho y’iki gihe iruhije bibagora cyane, bamwe barengana gutyo bakarekera aho, banga gukomeza kwiteranya n’ababarenganije ngo bitabagiraho ingaruka zirushijeho, ngo bigaterwa ariko n’uko baba badasobanukiwe uburenganzira bwabo n’amategeko abarengera.

Kuko ngo hari igihe urenganiye mu isibo, mu mudugudu, ku kagari cyangwa ku murenge, agashirika ubute akagera ku rwego rw’akarere,ikibazo cye gikemuka,ariko ngo si bose babasha kugerayo, kandi n’ababahagarariye kugera ku bafite ibibazo bose biracyagoye kuko nta ngengo y’imari bagira nko mu mirenge ngo yifashishwe mu ikemura ry’ibibazo bimwe na bimwe bahura na byo.

Tereraho Mohamed w’imyaka 75, utuye mu mudugudu wa Zihari, akagari ka Muyira, mu murenge wa Kibirizi, ubana n’abana be 3, akaba afite ubumuga bw’ingingoamaranye hafi imyaka 50, yatewe n’impanuka,avuga ko yigeze gushyirwa ku rutonde rw’abazahabwa inka ya gira inka,umwe mu bayobozi aza kurumukuzaho amubwira ngo ubumuga afite ntibwatuma yorora inka neza, kandi nyamara bari bayimwijeje bikanatuma atera ubwatsi, aza kuburandura ayibuze,kandi ngo n’ubu ayihawe yayorora neza cyane.

Ati: “Nari nishimiye ko umukuru w’igihugu antekerejeho ngahabwa inka, ariko nayobewe uburyo nakuwe ku rutonde rw’abazihabwa bari babinyijeje batuma ntera n’ubwatsi,ariko umwe mu bayobozi batwegereye yari yambwiye ko batayimpa ngo nyishobore, mubwira ko nayitereye ubwatsi, ntanayishoboye nayiha n’uyindagirira tukajya tugabana umusaruro uyivamo ariko kureba ubumuga bwanjye gusa ntibitume bamvutsa ayo mahirwe,baranga barayinyima n’ubu mfuye naba njyanye agahinda kenshi.’’

Yarakomeje ati: “Byanteye umubabaro ukomeye cyane kubona bandeba gusa bakishyiramo ko ndashoboye, ntashobora inka,abana banjye yagombaga gufasha kwiga ubu kubabonera amafaranga y’ishuri birandushya cyane, nagombaga kuyikuraho amata n’ifumbire,ibyo simbibona,ngasanga ubukene n’ubworo mfite buturuka aho ,ngasaba ko banshyira nanjye ku rutonde nkayihabwa ,ntayishobora bakayitwara ariko batayinyimye bandebye gusa ngo bavuge ngo sinayishobora kandi tuzi n’abafite ubumuga burenze ubwanjye babayeho neza ku mbaraga zabo.’’

Mukarunyange Paladie utuye mu dugudu wa Gisagara,akagari ka Gisagara mu murenge wa Ndora,wanarokotse jenoside yakorewe abatutsi, avuga ko ubumuga afite yabugize akirangiza muri kaminuza y’uRwanda muri 2007, icyakora agira amahirwe guhera muri 2009 kugeza muri 2014 abonayo akazi, karangiye ntiyabona akandi na n’ubu,ngo aho agiye kukaka bakakamwima bavuga ko ubumuga bwe butamushoboza kugakora, n’inkunga yagahawe na Leta igenewe abarokotse jenoside batishoboye ntayihabwe ngo yize kaminuza ntakwiye inkunga akiwye akazi, bikamuheza mu gihirahiro n’ubukene butavugwa.

Ati: “Mfite A0 mu burezi ariko bavuga ko ndashobora kwigisha kuko bisaba kugenda uzenguruka ishuri usobanurira abanyeshuri kandi sinahagarara umwanya mu nini,abakampaye akazi bakambwira ko kwigisha umuntu yicaye bitemewe.

Ari ku ruhande rw’abantu bafite ubumuga ntacyo mbona,ari ku rw’abarokotse jenoside baramvuganira rwose ariko ngo byagera I Kigali bandeba mu mashini bagasanga narize,ndakwiriye ubufasha nkwiriye akazi,ariko singahabwa.

Ntunzwe n’ubusabusa, ni nk’uwo twiganye cyangwa umugiraneza unyoherereza nk’ikintunga igihe gito kandi nshoboye. Mbonye amahirwe yo kubona akazi nkora ntagendagenda cyane nagakora rwose,no gucuruza ntibyananira,n’uko kwigisha bamfashije kutagenda genda cyane nagakora. None se sinshoboye koko peee,nzicwe n’inzara ngo sinshoboye kandi hari ibyo nshoboye?’’

Undi ufite ubumuga bw’uruhu wanze ko amazina ye atangazwa , na we ati’’ Iyo ngiye kwaka akazi k’ubuyede nk’aho bubaka uwubakisha arakanyimisha ngo nk’ibuye cyangwa itafari binguyeho ngakomereka kumvuza byabagora nkabura imirimo ntyo kandi mfite umugore n’umwana nitaho. Yego nk’igihe cy’izuba ryinshi nshobora kugira ibibazo.Ariko se uretse imyumvire y’abatanga iyo mirimo itarazamuka, nabura icyo nkorayo kintungira umuryango?’’

Basaba ubuvugizi ngo ibibazo nk’ibi bijye bimenyekana kuko bumva batagombye gukomeza gufatwa nk’abadashoboye, bagashimira NUDOR kubahuriza hamwe bakagera aho abandi bari n’ibi bibazo bakabitambutsa kuko hari igihe mu nzego zo hasi n’izitanga imirimo baharenganira bakinumira, ariko ngo ijwi ryabo ryumvikanye neza hari byinshi byahinduka.

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga muri aka karere Ngabonziza Egide, avuga ko,koko bagihura n’ingorane nyinshi cyane zibuza bamwe muri bo gutera imbere, bikanaterwa n’uko kugerwaho n’amakuru bikibagoye,ariko ko uko iminsi ihita hari ikigenda gihinduka.

Ati: “Niba nko gutanga inka ya gira inka bikorerwa mu nteko y’abaturage, mbere yaho hari abatangaza ko izaba, umuntu ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ntabyumve,azajyayo ate? Natajyayo se azayihabwa ate? Abenshi se ko ubumuga bwabo budatuma bagera kure kandi amakuru umuntu ayamenya ari uko yagiye aho abandi bari, nk’utabasha kuhajya yayamenya ate ngo adacikanwa n’amahirwe yakabonye?’ Biracyagoranye ariko ubwo bigenda bimenyekana banitorera ababahagarariye bizahinduka.’’

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Dusabe Denyse,avuga ko nta we ukwiye kugira icyo abura agomba kubera indi mpamvu iyo ari yo yose, ko bagenda baganira n’abikorera ngo na bo babizamureho imyumvire,akanashimira abafatanyabikorwa babo bafasha muri uru rwego kuko bituma bamenya uburenganzira bwabo,aho bimwe serivisi bakaba bashobora kwibariza.

Ati: “Hamaze guterwa intambwe nini cyane kuko abantu bafite ubumuga bafite inzego zabo, uburenganzira bwabo buragenda bwumvikana mu nzego zose,na zimwe mu mbogamizi bahura na zo Leta ,ifatanije n’abo bafatanyabikorwa igenda izikemura,ku buryo nta wagombye kugira icyo abura agikwiye duhari,agomba kutwegera tukamufasha, n’abo bavuga ko batabonye inka cyangwa imirimo bashoboye, tugiye kubikurikirana tubafashe rwose kandi bizagenda neza.’’

Akarere ka Gisagara kabarurirwamo abantu bafite ubumuga barenga 18.000, umuyobozi w’umushinga ugamije guteza imbere imigirire idaheza abantu bafite ubumuga mu Rwanda Murekatete Brigitte, na we asanga hari imyumvire igenda ihinduka uko bagenda babahugura ku burenganzira bwa muntu muri rusange n’ubw’abantu bafite ubumuga by’umwihariko, banaganira n’izindi nzego zirimo iz’ibanze n’iz’abikorera, akabasaba kutihererana ibibazo no kutiheza, kugira ngo n’ubakorera ubuvugizi abubakorere hari akabo bashyizeho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *