Gisagara: Abahinzi barahombywa n’igishanga kidatunganije!

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu bahinga mu gishanga cya Rwamporera gihuza akarere ka Gisagara mu mirenge ya Mamba na Gikonko ndetse n’aka Nyanza mu murenge wa Ntyazo, baravuga ko baterwa igihombo no kuba iki gishanga kidatunganyije bityo bagasaba ko cyakorwa.
Iki gishanga kingana na Hegitare 100, gihingwamo ibishyimbo, umuceri ndetse n’ibigori.
Gikorerwamo kandi na Koperative ihinga umuceri « Coproriz Nyiramageni », mu bihe byashize ngo cyari kigizwe n’urufunzo, hanyuma abaturage baza kugihingamo ariko kubera ubushobozi buke ntibabasha kugitunganya, nkuko bisobanurwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Mamba, wo mu karere ka Gisagara.
Higiro Sylvestre, na Nyabyenda Ernest ni bamwe mu bahinzi bagihingamo, batuye mu karere ka Gisagara, bavuga ko  kuba  iki gishanga kidatunganije bibagusha mu gihombo, kubera ko kirengerwa n’amazi nk’ubu mu gihe cy’imvura, imyaka bahinzemo igatwarwa.
« ubu hahinzemo umuceri, ariko nk’umusaruro twari kubona ntawo tuzabona, nk’uwari kweza imifuka itatu mu murima, hazavamo umwe. »
Undi ati « icyo kibazo kirahari, ntabwo duhingira igihe, turahinga hakabaho igihe hazamo umwuzure kubera ko impande z’igishanga ntabwo hakoze, umwuzure uraza ugatwara umuceri ».
Uwimana Jean Bosco, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mamba, nawe yemeza ko gihombya abahinzi, agasaba ko cyatunganywa.
Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara buvuga ko iki kibazo bukizi, ndetse ko bwamaze no kukiganiraho na Ministeri y’Ubuhinzi n’ubworozi MINAGRI, ku buryo ngo kiri kwigwaho uburyo cyazatunganywa n’ubwo nta gihe kizwi bizakorerwa.
Rutaburingoga Jerome, umuyobozi w’akarere ati «  ku bufatanye na MINAGRI twabigejeje kuri Ministiri ubishinzwe, turizera ko hazaboneka ubufasha, abaturage tuzabamenyesha uko bizagenda bikorwa. Numva ari iyo gahunda ariko sinatanga igihe kuko amafaranga ataranashyirwa mu ngengo y’imali,[…] ».
Akomeza agira ati «  turabizi ko bibabaje abaturage kuko imvura iyo iguye umuceri bahinze bahita bahomba, ni ubufasha rero dukomeza gusaba ku bafatanyabikorwa by’umwihariko na MINAGRI kugira ngo turebe uko twafatanya igishanga gitunganywe ».
Uyu muyobozi akomeza avuga ko hari ibishanga byinshi bigomba gutunganywa muri aka karere. Magingo aya hakaba hari gutunganywa igihuza imirenge ya Kibirizi, Ndora na Save, biteganijwe ko mu kwa gatandatu uyu mwaka cyaba cyarangiye,aho ngo kigeze kuri 70%.
Kanda hano wiyandikishe ( Subscribe) ubona ibiganiro, indirimbo kandi bishya mu mashusho
 

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *