Gusazana umutwe utekereza, biruta kubyirukana uwikorera imizigo

Sangiza iyi nkuru

Aya ni amagambo y’umukambwe Gakwavu Augustin w’imyaka 76, aho asanga umuntu agira imitwe ibiri: utekereza n’uwikorera imizigo.

Gakwavu ni umuhinzi mworozi wo mu karere ka Kayonza, umurenge wa Nyamirama. Yoroye inka zirenga enye za kizungu, zikamwa litiro zisaga 60 ku munsi. Afite kandi urutoki ruvamo ibiro 250 buri cyumweru. Ibi byose ngo abikesha gutekereza akita ku nka ze kandi agakorera urutoki neza arurinda ibyonnyi n’indwara.

Mu migambi ye avuga ko azasaba banki ikamuha imodoka akazajya yigereza umusaruro ku isoko rimuha menshi.

Gakwavu agira ati, “ibyo nkora hari umusore utabishobora, nk’uko najye ntashoboye gushyira ku mutwe. Ntureba uriya musore uhetse ubwatsi ku igare, biriya si nabishobora, ariko nawe ntiyabasha gukorera uru rutoki ngo rwere nk’uku”.

Ubudashyikirwa bwa Gakwavu

Ubwo yasurwaga n’abanyamakuru bakora ku ruhare rw’abaturage mu bibakorerwa, barambagiye urutoki rwe rungana hegitari n’igice, mbere yo kumusanga ku biraro by’inka ze. Arabereka inka ze, harimo inkuru ikamwa litiro 12 mu gitondo, n’izayo eshatu ziyiyingayinga.

Mu buhinzi bw’urutoki, Gakwavu arwanya ibyonnyi n’indwara nka kirabiranya, ikindi ni uko amazi yose ava mu muhanda yayacukuriye umuferege ugenda uzenguruka mu rutoki, ku buryo n’ubu ku mpeshyi urutoki rwe ruratohagiye.

Ati “kirabiranya njye ntitinda mu rutoki rwanjye. Insina yafashwe ndayirandura n’inguri yayo nkabishyira mu mwobo nkabitwika, n’isuka cyangwa umuhoro nakoresheje nkabicisha ku muriro ngo bitazanduza insina nzabikoreshaho ubutaha”.

Ikindi kitarangwa mu rutoki rwa Gakwavu, ni ikitwa umukanana. Uyu nawo ngo uri mu bikwirakwiza kirabiranya, kubera inzuki, inyoni cyangwa amasazi aza akurikiye umushongi ubamo. Ati, “iyo igitoki kimaze kugaragaza iseri rya nyuma, umukanana ndawuca. bagatuma ibyari kuwutunga bitunga igitoki gisigaye, kandi na za nzuki n’inyoni zazaga ziwukurikiye ntiziwubone”.

Ikibazo cy’isoko ry’umusaruro

Gakwavu avuga ko amata muri Kayonza arushwa agaciro n’urwagwa, kuko litiro y’amata igura amafaranga 200 kandi urwagwa icupa ari 250. agasaba ko ubuyobozi
  bwabegereza dairy (ikusanyirizo/ikaragiro).

Ku musaruro w’urutoki kandi, Gakwavu agira ibitoki yishyurwa amafaranga agera ku bihumbi 12, ahabwa n’abaguzi bamwisangiye mu rutoki babijyana i Kabarondo n’i Kayonza. Maze ati, “urumva kuba ntabasha kubyigerezayo barampenda kandi ntibazira rimwe. Ubu uwampuza na banki nkafata ideni ry’imodoka nkajya mbyijyanira i Kabarondo cyangwa i Kigali, mu myaka itanu naba nyishyuye”.

Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Nyamirama, Kamanzi Umutangana Audace, avuga ko umukamo muri uyu murenge ukiri muke ku buryo hakiri kare ngo basabe ikusanyirizo cyangwa ikaragiro.
 

Ati, “ntitwasaba diary (ikaragiro) ikenera litiro ibihumbi bitanu kandi tutabasha kuzibona. Turabanza kongera umusaruro dutera intanga, tuvurira ku gihe inka zirwaye n’ibindi. Umunsi izo litiro zagezweho nibwo tuzabwira akarere kadushakire dairy”.

3 3
Urotoki rwa Gakwavu ruhora rutoshye kabone n’ubwo haba ari mu mpeshyi
2 4
Abanyamakuru barambagiye urutoki rwa Gakwavu rungana na hegitari n’igice

 

Karegeya Jean Baptiste/ Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *