Minisitiri w’ubuhinzi mu gihugu cya Uganda, Vincent Bamulangaki Sempijja yatangaje ko ibihugu by’u Rwanda na Kenya byafashe icyemezo gihubukiwe ubwo biyemezaga guhagarika ubucuruzi bw’inkoko n’ibizikomokaho bituruka muri Uganda
U Rwanda na Kenya bafashe icyemezo cyo gufunga ubucuruzi bw’ibikomoka ku nkoko bituruka muri Uganda bitewe n’uko muri Uganda hari hagaragaye ikibazo cy’indwara y’ibicurane by’ibiguruka.
Ikinyamakuru cya Chimpreport cyandikira muri Uganda gitangaza ko Minisitiri w’Ubuhinzi muri Uganda yatangaje ko ibi bihugu byihutiye gufata icyemezo mu gihe leta ya Uganda yari ikiri mu nzira zo kubona igisubizo cya vuba kuri iki cyorezo cyari cyateye mu biguruka.
Minisitiri Vincent Ssempijja yagize ati “Nta mpamvu yagombaga gutuma babikomeza, icyo cyorezo twamaze kukibonera igisubizo, inyoni zafashwe n’icyo cyorezo ntizishobora kongera kuguruka ngo zanduze izindi”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Minisitiri Vincent Ssempijja yakomeje asaba ubuyobozi bw’u Rwanda na Kenya kujya mu gihugu cya Uganda bakirebera uko iki kibazo giteye ndetse bakanabona imbaraga leta yashyize mu kurandura icyo cyorezo cy’ibiguruka.
Uyu munisitiri yanasabye Abagande kutita kuri icyo cyemezo cyafashwe n’ibihugu bituranyi bya Uganda bagakomeza kwirira inkoko zabo uko bisanzwe, gusa avuga ko icyemezo cy’u Rwanda na Kenya cyimaze guteza Uganda igihombo cy’amashilingi akoreshwa muri iki gihugu miliyari 2.
Ati “Ni bibi kuba byarabaye kuko icyorezo cyari kiri gukurikiranwa n’inzobere kandi uretse n’ibyo natwe twese tubereyeho kureberera imibereho myiza y’abaturage bacu”
Kugeza ubu iki cyorezo cy’ibicurane by’ibiguruka muri Uganda kimaze kwemeza ko cyafashe inyoni 7 zo mu gasozi, 5 zo mu bwoko bw’izororwa n’inkoko imwe, gusa haracyakorwa n’ibindi bizamini ku bindi biguruka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter


