Hagiye kujya hifashishwa ikoranabuhanga mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro

Sangiza iyi nkuru

Mu Rwanda hagiye gutangira gukoreshwa ikoranabuhanga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu gihe kugeza ubu 80% byabakora ubucukuzi bagikoresha uburyo bwa gakondo . Ibi bikaba byaratangajwe na minisiteri y’umutungo kamere ubwo yizihizaga umunsi mpuzamahanga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Bimwe mu bibazo bikunze kugaragara mu bakora umwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro birimo ibikoresho byifashishwa muri uyu mwuga bihenze, impanuka z’ibirombe bigwira abacukura ndetse n’ibiciro mpuzamahanga by’amabuye y’agaciro bigenda bimanuka.

Ku rundi ruhande ariko, bamwe mu bacukuzi bamaze gukoresha ikoranabuhanga bavuga ko ari ingenzi iyi gahunda iramutse igeze nahandi bakora ubucukuzi nkubu.

Umuyobozi mukuru wa wolfram, sosiyete icukura amabuye y’agaciro, Jean Malick Kalima avuga ko nubwo bagenda bahura n’ibibazo bitandukanye muri uyu mwuga ngo hari urwego bamaze kugeraho mu ikoranabuhanga bikagenda byongera umusaruro, “nka gasegereti igiciro cyari ibihumbi 23 by’amadorari ku itoni, ku giciro mpuzamahanga, ariko byaraguye bigera kubihumbi 13 by’amadorari ku itoni urumva ko byaguye nka 50%, ariko ntabwo turacika intege kuko iby’amabuye bigira gutya bikazamuka, bikamanuka ubu byongeye kuzamuka ntituracika intege”

Minisitiri w’umutungo kamere, Dr Vincent Biruta, mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro avuga ko hakwiye kongerwa imbaraga mu kongerera ubumenyi abakora uyu mwuga,kandi bagahanga udushya hagamijwe kongera umusaruro, “Intambwe izakurikiraho ni ukongerera agaciro ku byamaze kuyungururwa kugira ngo ibyo twohereza mu mahanga bigende bifite agaciro kagaragara, aho niho hari imishinga ijyanye no gutangiza uruganda rwa Karuruma rushongesha gasegereti n’ibindi bizagenda biza nicyo kerekezo, tukava mu bucukuzi bwa gakondo tukajya mu bukoresha ikoranabuhanga rigezweho nanone tugashyira imbaraga nyishi mu bushakashatsi bw’amabuye y’agaciro.”

Minisitiri w'umutungo kamere, Dr Vincent Biruta/Ifoto:Internet
Minisitiri w’umutungo kamere, Dr Vincent Biruta/Ifoto:Internet

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Mu mwaka w’2014 minisiteri y’umutungo kamere ivuga ko babonye umusaruro w’à¡mabuye y’à¡gaciro angana na toni zisaga ibihumbi 16 .(16,357) zinjije amadevise asaga miliyoni 210 (210,680,316) z’amadorari ni ukuvuga amafaranga asaga miliyari 172.

Mu 2015, toni zaje kugabanuka zigera ku bihumbi 13,990 zinjije amadevise miliyoni zisaga 149 (149,082,443) y’amadorari bingana nà¡mafaranga asaga miliyari 122 kubera ibiciro mpuzamahanga byaje kumanuka.Mu mwaka ushize wa 2016 ibi biciro mpuzamahanga bikaba byaratangiye kuzamuka.

Intego ikaba ari uko muri uyu mwaka wa 2017 nta gihindutse bazabona umusaruro wa Toni zisaga ibihumbi 14 (14,500) bakazinjiza amadevise miliyoni zisaga 165 (165,400,000) z’amadorari angana na miliyari 135 z’amafaranga y’ U Rwanda.

Src:RBA

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *