Hakozwe impinduka muri Koperative Umwalimu SACCO

Sangiza iyi nkuru

Amadeni adashira kandi akabije ubwinshi yatumye muri koperative umwalimu SACCO hakorwa impinduka zitandukanye, ibi kandi ngo ni mu rwego rwo kugira ngo iki kigega gitangire gushaka uko cyakwigira ntigikomeze gutega amaboko leta.
Kuri ubu umubare w’amafaranga abarimu baguzaga muri SACCO wagabanyijwe kubera amadeni akabije.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Newtimes dukesha iyi nkuru yanditse ko ubu nta mwalimu uzongera kugurizwa amafaranga arenze miliyoni 35 mu gihe ubusanzwe umwalimu yashoboraga kugurizwa amafaranga agera kuri miliyoni 70, bivuze ko iyi nguzanyo yagabanyijwemo kabiri.
Ibi byatangajwe n’umuyobozi mushya w’ikigega Umwalimu SACCO, Laurence Uwambaje mu nama rusange ya 16 yahuje abanyamuryango b’iyi koperative, byose ngo ni mu rwego rwo kugirango iki kigega kigire icyo gisigarana mu bubiko kibashe kwigira nk’uko byasabwe na guverinoma y’u Rwanda.
Laurence Uwambaje yavuze ko n’ubwo Umwalimu SACCO yashyirirweho gufasha abarimu ngo iki kigega ntigishobora gukomeza gutanga inguzanyo y’amafaranga menshi ku barium kuko rimwe na rimwe bahita banava mu kazi.
Laurence Uwambaje yagize ati “Inguzanyu nyinshi zigira ingaruka, ntitwizeye ko koperative izishyurwa ayo madeni yose, tugomba mbere ya byose gushaka uburyo bwiza bwadufasha kwishyurwa amadeni y’inguzanyo twatanze niyo umwalmu wagurijwe yaba yarasezeye mu kazi cyangwa yarahombye mu byo yari yasabiye inyuzanyo atarangizaa kwishyura”
Koperative umwalimu SACCO igizwe n’abanyamuryango 73,553, abenshi ni abanyamwuga mu bwalimu
Mu kigega Umwalimu SACCO kandi hashiyizweho impinduka aho igihe cyo kurangiza kwishyura inguzanyo cyakuwe ku myaka 15 gishyirwa ku myaka 10.
Abarimu kandi banahamagariwe gushishoza mu gihe basinya amasezerano y’inguzanyo kugirango hatazagira abahura n’ingaruka zitandukanye nko kwishingira umuntu akazazimira atishyuye kuko umwishingizi azajya abigiriramo ingaruka.
Raporo yeretswe Abanyamuryango b’ikigega Umwalimu SACCO muri iyi nama yaguye y’abanyamuryango ya 16 igaragaza ko iki kigega cyakiriye ubusabe burenga miliyoni bw’abantu basabaga inguzanyo y’amafaranga yose hamwe agera kuri Miliyari 150 z’amafaranga y’u Rwanda gusa ngo muri aya yose miliyari 46 nizo zishyuwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu mwaka utaha wa 2017, koperative Umwalimu SACCO bemeje ko bazakoresha ingengo y’imari ingana na miliyari 40 na miliyoni imwe, aya mafaranga akaba yagabanutse bitewe n’uko mu mwaka wa 2016 bari bakoresheje miliyari 52 na miliyoni 9.
Igice kinini cy’aya mafaranga (miliyari 33 na miliyoni 2) y’amafaranga azakoreshwa mu mwaka wa 2017 azatangwa nk’inguzanyo ku banyamuryango.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *