Abanyamuryango ba Koperative ADARWA ikorera mu Gakiriro ka Gisozi mu Karere ka Gasabo baratabaza, ni nyuma yâuko bangiwe kuyoborwa na Twagirayezu Thadee bitoreye nka Perezida bakaba bafite impungenge ko ishobora gusubira mu bibazo nko mu gihe cyatambutse.
Amezi agiye kuba atatu muri Koperative ADARWA ikorera mu Gakiriro ka Gisozi, havutse ikibazo, kubera kwangirwa kuyoborwa na Perezida batoye 100%.
Uyu Twagirayezu yinjiye mu buyobozi bwa Koperative ADARWA mu Ukuboza kwa 2016 ubwo yatorerwaga kuba Visi Perezida.
Icyo gihe yari yungirije Mugabo Vincent atangira inshingano muri 2017, iyo Manda yagombaga kurangira muri 2020.
Ku wa 11 Werurwe 2018 Mugabo yasezeye ku nshingano ze ku mpamvu ze bwite, ku wa 04 Gicurasi 2018 asimburwa na Cyatwa Ngarambe akomerezaho iyo Manda.
Muri Kamena 2020 hagombaga gutorwa indi komite nshya ariko kubera icyorezo cya COVID-19 amatora ntiyaba.
Ku wa 22 Ugushyingo 2020, habaye amatora Cyatwa Ngarambe atorerwa gukomeza inshingano zo ku mwanya wa Perezida yungirizwa na Twagirayezu Thadee.
Iyo Manda nshya yagombaga kurangira ku wa 22 Ugushyingo 2023.
Ku wa 31 Ukwakira 2021, Perezida, Umunyamabanga nâUmujyanama beguye ku mpamvu zabo bwite.
Twagirayezu na Gatera Francois bari basigaye muri komite ari babiri gusa, basabwe na RCA gutegura amatora yo kongera gushyiraho komite nshya, kuko iyari iriho yari yaseshwe.
Ku wa 15 Ukuboza 2021, habaye amatora, Twagirayezu Thadee atorerwa kuyobora bwa mbere Koperative ya ADARWA.
Ku wa 03 Ugushyingo 2024, hatowe komite nshya nkâuko itegeko rishya rya 2024 ryabisabaga, hatorwa Twagirayezu nka Perezida.
Abakozi ba RCA bagiye bumvikana bashima ADARWA nâubuyobozi bwayo, ndetse bavuga ari Koperative yâintangarugero.
Twagirayezu yabyaje umusaruro umutungo wa ADARWA, we na Komite ye basanze hari bamwe bakoreraga mu nzu za Koperative batishyura, abandi batanga intica ntikize, nâabishyuraga abantu batazwi.
Uyu mugabo yashyize imbere gutunganya ibikorwaremezo kugira ngo byinjirize Koperative, inzu zicururizwamo ziravugururwa, umutekano urakazwa mu rwego rwo guca ubujura, ndetse hashyirwaho nâizindi ngamba zabashije kwinjiriza ADARWA.
Mu ibaruwa yandikiwe ADARWA ku wa 14 Ugushyingo 2024, RCA yemeye abayobozi bashya, maze bemera abandi bose, ariko basobanura ko Twagirayezu Thadee atemewe kubera ko kugeza ku itariki ya 03 Ugushyingo 2024 yari amaze kuyobora manda ebyiri.
Ku itariki ya 20 Ugushyingo 2024, abanyamuryango 66 mu 157 bagize Koperative ya ADARWA bandikiye Minisitiri wâinganda nâubucuruzi ibaruwa bise âgutabariza Koperative ADARWAâ, bavuga ko RCA yarenganyije Perezida wabo, kuko ibivugwa mu itegeko bitamureba.
Ikibazo cyakomeye ubwo Twagirayezu Thadee yatumiraga RCA mu nama yâInteko Rusange idasanzwe yâAbanyamuryango ba ADARWA, yari kuba ku itariki ya 01 Ukuboza 2024, aho bari gusomerwa no kuganira ku ibaruwa RCA yamwandikiye.
RCA yaje kumusubiza ko akwiye kuvugurura gahunda yâiyi nama, agashyiramo mu buryo bugaragara ko igamije gutora Umuyobozi mushya wa Koperative. Iyi tariki yarageze, ariko iyi nama ntiyabaye ku busabe bwa MINICOM.
Abanyamuryango barashaka uwo bitoreye
Aba batifuje ko amazina yabo atangazwa bavuga ko batumva inyungu RCA ifite mu kwanga Umuyobozi bitoreye, kuko nkâabacuruzi bazi impamvu bamuhisemo.
Bavuga ko imiyoborere ya Twagirayezu yabarokoye ubwo Inzu ya ADARWA yari igiye kugurishwa kubera imiyoborere yâabamubanjirije.
Uyu avuga ko hari itsinda ryâabantu bahoze mu buyobozi bwa mbere bifuje kwegukana Inzu ya ADARWA ariko ntibyabahira maze bakubita agatoki ku kandi.
Ati :â Ni ba rusahurira mu nduru kandi hariho abantu benshi bavuga ngo tura tugabane niwanga bimeneke.â
Undi nawe avuga ko bongeye gutora Twagirayezu kubera uburyo ubuyobozi bwe bwabafashije kwivana mu myenda yari ibatsikamiye.
Avuga ko hashize igihe bandikiye Minisiteri yâUbucuruzi nâInganda (MINICOM) basaba ubufasha mu gukemura ibibazo biri muri Koperative, kugira ngo itazisenyuka.
Batunguwe no kuba barasubijwe ko Twagirayezu akwiriye kuva ku buyobozi mu gihe abamubanjirije bari barananiwe kwishyura inguzanyo yavuye muri 2031 ikagera muri 2026.
Ati: â Niba MINICOM twari tuyitakiye ngo ize idufashe, nkatwe abaturage, aricyo ishinzwe. Mu gihe yagakoze ibyo, ikandika iriya baruwa ishyigikira ibyo RCA yadukoreye, ni iki kibiri inyuma?â
Undi munyamuryango nawe ati : “Hari inzu twagiraga ya ADARWA bari barahaye umuzungu, uwo yatwishyuraga ibihumbi 21 Frw. Ariko Thadee aje amukuramo, ubu inzu irishyurwa 2.800.000 Frw.”
Aho iyo nzu iri ngo hakozwe umushinga wo kuhubaka igorofa izajya yinjiriza koperative ariko umunyamuryango uyikodesha yanze kuyivamo kandi ari umutungo wa koperative.
Umuyobozi wâagateganyo wâIkigo cyâIgihugu cyâAmakoperative, Mugwaneza Pacifique, yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko hari abanyamuryango ba ADARWA banditse ibaruwa bavuga ko badashaka Twagirayezu, nâubwo atabagaragaza.
Avuga ko umwanzuro wo kutemerera Twagirayezu gukomeza kuyobora ADARWA hashingiwe ku mategeko ari nayo mpamvu basaba ko hategurwa andi matora.
Ati:â Twasanze barishe ingingo yâitegeko ryâamakoperative.â
Prudence Sebahizi, Minisitiri wâubucuruzi nâinganda, yavuze ko yasubije abanyamuryango ba ADARWA bamwandikiye bamutabaza akurikije icyo amategeko ateganya.
Ati:â Ntabwo ushobora kugendera mu marangamutima ngo abantu barashaka iki. Hari ukubanza ukareba ngo barabishaka hakurikije ayahe mategeko.â
Avuga ko bagejejweho raporo bahawe na RCA, nyuma yo kuyisesengura basaba Twagirayezu gutegura inama yâInteko rusange ngo bahitemo undi mu Perezida.
Gusa, Minisitiri Sebahizi yasobanuye ko mu gihe abanyamuryango ba ADARWA bamusaba kuza kumva ibibazo byabo nta kabuza yazabasura bigashakirwa igisubizo.
Ati: âNta kibazo rwose, nibanshaka no ku wa mbere bazambwire aho bari mbasangeyo kuko urumva abanyamuryango nibo bagomba kwishyira hamwe bakavuga bati mudusange aha.â


