Kuba hari ibikibangamira amahoro n’umutekano mu bihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari, cyane cyane imitwe myinshi yitwaje intwaro igaragara cyane muri RDC ingaruka z’umutekano muke iteza zikagera mu bihugu byose byako, ngo bibangamira ituze n’umudendezo by’abaturage, hakibazwa icyo bo bakora ngo aka karere kongere gatekane, bongere bahahirane nk’uko byahoze.
Ni kimwe mu bavugiwe mu biganiro byahuje abayobozi banyuranye, abagize sosiyete sivile, abanyamakuru n’abandi bahagarariye abaturage mu nzego zinyuranye zo mu karere ka Karongi ku ruhande rw’u Rwanda na teritwari ya Kalehe ku rwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo hakoreshejwe ikoranabuhanga babifashijwemo n’umuryango La Bonevolencija hagamijwe kuganira ku bibangamira amahoro muri aka karere, ingaruka bigira ku baturage n’icyo bo bakora ngo amahoro arambye aboneke, cyane cyane ko ngo usanga ibiganiro by’amahoro bigaragaramo abanyapolitiki gusa, uruhare rw’abaturage basanzwe ntirugaragare.
Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma yo kungurana ibitekerezo ku mpande zombi, umuhuzabikorwa w’ishami rishinzwe ibikorwa bya La Bonevolencija n’abaturage ku ruhande rw’uRwanda,Past Ngoma King, yavuze ko ibiganiro nk’ibi bikorwa kugira ngo barebe uburyo uruhare rw’umuturage mu guharanira amahoro muri aka karere k’ibiyaga bigari rwahabwa ingufu, cya cyane ko ibihugu byose bigize aka karere byahuye n’ibibazo bikomeye by’ihungabana ry’umutekano, bikanambuka biva muri kimwe bijya mu kindi, cyangwa igihugu umutekano uhungabanyemo bikagira ingaruka ku gituranyi cyacyo.
Ibi ngo bigira ingaruka zikomeye cyane ku migenderanire n’imihahiranire, bigateza ibibazo by’ubukene n’imibireho iri hasi cyane y’abatuye ibyo bihugu kandi urebye umutungo kamere ubirimo n’uburyo ababituye bakunda umurimo bakanagira inyota y’iterambere, baramutse babonye amahoro, bagakorana nta rwikekwe, ngo nta cyababuza gutera imbere.
Ngo ikibabaje ni uko usanga abana babo ari bo bakoreshwa mu bibangamira umutekano wabo, inama zo kugarura amahoro zaba abo baturage uruhare rwabo ntirugaragare,kandi ari bo ba mbere ingaruka zigeraho.
Ati: “Kuba aka karere kamaze igihe kirekire mu bibazo by’umutekano muke,ugasanga n’aho umutekano uri ingaruka z’aho utari zihagera, abaturage bagafatanije urugamba rw’iterambere bakabaho mu rwikekwe, batagenderanira uko byakagombye, n’ibikorwa byo gushaka amahoro ugasanga byihariwe gusa n’inzego za politiki,abaturage batabifitemo uruhare rugaragara, kiracyari ikibazo gikomeye cyane ku iterambere ry’abaturage b’ibyo bihugu.’’
Yarakomeje ati: “Icya mbere umuturage abona byose bisa n’ibimwitura hejuru. Ntahaguruke ngo na we ijwi rye aritange avuge n’uko yumva ikibazo cyakemuka. Icya 2 nta n’afite amakuru ahagije y’aho bigeze bikemuka. Icya 3 ntashobora guhura n’umuturage mugenzi we wo mu kindi gihugu ngo bunganire abanyapolitiki, na bo bagaragaze uruhare rwabo kandi ibibangamira ayo mahoro bigirwamo uruhare ahanini n’urubyiruko, abana babo.
Tugashaka rero, kubera ko ingaruka zigera ku nzego zose n’abo baturage badasigaye,kubahuza tukumva na bo icyo babitekerezaho, banumve ko amahoro arambye abareba,buri wese arebe icyo yakora ngo abane na bagenzi be mu kwizerana gusesuye.’’
Ku bavuga ko umuturage usanzwe nta mbaraga yagira mu bikorwa bigarura amahoro mu gihe aba atazi aho kuyabura byatangiriye,hari ababifitemo inyungu batarekura, bungukira mu guhora bateza intugunda abaturage,banabarusha imbaraga, Past Ngoma King asanga atari byo kuko umuturage na we hari imbaraga afite,azikoresheje mu kubana neza na mugenzi we byagira imbaraga mu kugamburuza abo banyapolitiki,ari yo mpamvu batagomba kurebera umukino,ahubwo bagomba kuwugaragaramo,bagafasha mu kugarura umudendezo, bigatuma bakomeza ibikorwa byabo by’iterambere.
Avuga ko kimwe mu byahungabanije amahoro muri ibi bihugu ari imiyoborere mibi yakunze kuranga abayobozi bagiye babiyobora,bigateza imyiryane, intambara z’urudaca, imfu zikabije z’abaturage babyo zirimo Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, bamwe mu bayikoze n’aho bahungiye bagakomeza ibikorwa bihungabanya umutekano bigaruka bikabangamira abaturage b’ibihugu byombi, akavuga ko ubwo mu Rwanda ho umutekano usesuye uhari, hakwiye gukorwa n’ibyumvikanyweho n’impande zombi byafasha mu guhashya iyo mitwe ikomeza kubangamira ituze n’umudendezo w’abaturage, babigizemo uruhare,bakongera kubana mu bwizerane nk’uko byahoze mbere.
Ati: “Nk’ubucuruzi bwambukiranya imipaka ni ingenzi cyane kandi ntibwakorwa ibihugu byose bukorerwamo bidatekanye kandi nta gihugu cyavuga ko cyihagije cyonyine, kiba buri gihe gikeneye imbaraga zituruka mu kindi,ari yo mpamvu dukangurira abaturage bacu kumva neza uruhare rwabo mu guharanira amahoro no kwirinda ibyayahungabanya, kugira ngo bakorane ibikorwa bibateza imbere mu ngeri zose. Ni byo duharanira kandi twumva tuzabigeraho ku bufatanye n’abayobozi b’ibihugu byacu.’’
Niyonagize Germaine, imboni ya Profemmes twese hamwe mu karere ka Karongi,avuga ko kuba hakigaragara urwikekwe n’ihungabana ry’amahoro mu baturage b’akarere k’ibiyaga bigari bigira ingaruka ku iterambere ry’umugore,agahora akennye kandi ubuzima bwose bwiziritse ku ifaranga, gushyigikira icyatuma abaturage bongera kugenderanira nta kwishishanya,byagirwamo uruhare na buri wese.
Ati: “Nk’ubu ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka bwaragabanutse kandi ni abagore babugaragaragamo cyane. Bitera ubukene,bigatuma abagore badakora ku ifaranga kandi iyo bimeze bityo umuryango wose urahungabana. Ibiganiro nk’ibi n’abaturanyi bacu ba Kalehe ni ibyo gushyigkirwa cyane, kuko iyo twumvise impumeko yabo, bakumva iyacu, bifasha mu migenderanire, abagore b’impande zombi bakanoza imikoranire,ubukungu bukiyongera mu miryango.’’
Abimana Mathias uyobora urugaga rw’abikorera mu karere ka Karongi avuga ko nubwo umwuka utameze neza hagati y’uRwanda na RDC,ariko imikoranire ikomeje ahagati y’abatuye aka karere na bagenzi babo bo ku Idjwi na Kalehe muri RDC, gusa amahoro asesuye abonetse mu bihugu byombi imikoranire ikaba yarenga urwego iriho, abona byarushaho kuba byiza, uruhare rwabo nk’abaturage bakenerana kenshi nga agasaari ingenzi ngo ayo mahoro aboneke,barangamire ibikorwa bahuriyeho bibateza imbere.
Akarere ka Karongi gahahirana n’agace ka Idjwi na Kalehe muri RDC,aho abaturage baho baza i Karongi guhahayo ibicuruzwa binyuranye n’abanyakarongi bakajyayo, imikoranire y’ibihugu byombi ikimeze neza hakaba n’abaturage ba Goma na Bukavu zabaga i Karongi,ubu ngo bakaba batacyiza neza bikagabanya ifaranga ryinjiraga ku mpande zombi, ushinzwe imiyoborere myiza muri aka karere Ndamyeyezu Fidèle akavuga ko ibiganiro nk’ibi ari intangiriro nziza yo kongera imikoranire hagati y’abaturage b’uduce twombi,cyane cyane ko bo iyo baganira uba wumva nta kibazo gikomeye kiri hagati yabo, agashimira La Bonevolencija ibahuza bakaganira.



