Kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2016, Polisi y’u Rwanda yashyize ahagaragara uburyo bushya bw’ikoranabuhanga mu kwandikira ibinyabiziga bifatiwe mu makosa atandukanye mu muhanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni uburyo bushya buzakoreshwa n’ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda aho umupolisi atazigera yongera kwirirwa ajyanya ibyangombwa by’ikinyabiziga kuko azajya yandikira umushoferi akabirangiriza aho ku muhanda umushoferi akikomereza akazi afite ibyangombwa bye byose.
Ubu buryo bw’ikoranabuhanga mu kwandikira ibinyabiziga buje nyuma y’uko bamwe mu bashoferi bakunze kumvikana bitotomba bavuga ko bakwa ibyangombwa byabo bakazasabwa kujya kubireba ku cyicaro cya polisi ibintu ngo byabakerezaga mu kazi kabo ndetse rimwe na rimwe permis zikaburira muri iryo hererekanywa.
CP George Rumanzi, komiseri wa polisi ishami ryo mu muhanda yemeza ko ubu uryo buzakuraho akavuyo no kubeshya ku marangamuntu bya hato na hato n’ubundi bujura burimo na ruswa byakundaga kuranga bamwe mu bashoferi bafatirwa mu makosa.
Uburyo bw’ikoranabuhanga mu kwandikira abanyamakosa bo ku mihanda buzakoresha imashini izajya inyuzwamo ibyangombwa bya shoferi byose kugirango harebwe ko ari iby’umwimerere.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aka kuma kazajya kanandika ikosa ry’ikinyabiziga kanagaragaze amande ahwanye n’iryo kosa, kwishyura ayo mande byo bizajya bisaba uwo mushoferi kkujya kwishyura kuri banki cyangwa akoreshe mobile money, gutinda kwishyura ngo bizajya bifatwa nko kongera ibyaha.
Aho basuzumira ibinyabiziga (Controle technique) nabo bazifashisha ubu buryon mu guha abayigana gahunda kugirango bige kwisuzumisha byahawe gahunda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


