Ku bufatanye na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Akarere ka Huye ndetse n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB, mu Karere ka Huye, hatangijwe icyumweru cyahariwe ibikorwa by’ubuhinzi bukoresheje ikoranabuhanga. Muri iki gikorwa kandi hanakozwe ubukangurambaga ku ngamba zitandukanye zirimo kurangwa n’umurava mu kwitabira umurimo, gutanga ubwisungane ndetse n’umutekano. Abaturage bakaba banakanguriwe gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi. Ubwiza bw’iri koranabuhanga, nk’uko byasobanuwe, ngo bwihutisha ihinga.
Iki gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe ibikorwa by’icyumweru cyahariwe ubuhinzi bukoresha ikoranabuhanga byabaye kuri uyu wa kane tariki ya 18 Kanama 2016. Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Huye mu gishanga cya Ruvungirana giherereye hagati y’Imurenge ya Ruhashya na Rusatira yo mu Karere ka Huye ndetse n’Umurenge Wa Save wo mu Karere ka Gisagara.
John Bosco TAREMWA , ni umukozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, RAB, akaba ashinzwe ibikorwa byo kuhira. Avuga ko leta yashyize imbere gahunda yo kuhira imyaka, nk’uko abaturage babibonye. Yasobanuriye abitabiriye ko leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda ya nkunganire ku bahinzi bagura ibikoresho by’ikoranabuhanga mu kuhira imyaka, aho ngo leta yishyurira umuturage 50% ku kuguzi cyose.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku kigendanye n’imashini zihinga, ngo umuhinzi ushatse gukodesha izi mashini, ngo ni amafranga y’u Rwanda 50,000 frw kuri hegitari ku bikorwa byo guhinga no gusanza ahantu hasanzwe hahingwa, n’ibihumbi 100,000 frw ahantu hadasanzwe hahingwa. Yanasobanuye kandi ko ku bukode bw’imashini zihinga, leta itanga inkunga ya nkunganire ya 18%, aho abahinzi bakanguriwe kwitabira iyi gahunda, bishyira hamwe. Cyokora ariko , hasobanuwe ko amavuta y’imashini ari umuhinzi uyishyiriramo,aho guhinga ari litiro 20 , no gusanza akaba ari litres 15 gusanza.
Gukoresha imashini mu buhinzi byongera umusaruro
Mugwaneza Gilbert, umukozi wa RAB ushinzwe ibikorwa by’ubuhinzi bukoresheje imashini, yasobanuye ko ubuhinzi bukoresheje imashini bugira akamaro kuko kuri hegiteri umwe ngo nko ku buhinzi bw’ibigori hasarurwa toni imwe ku buhinzi busanzwe, nyamara ubukoreshejwe imashini ngo kuri hegitari imwe hasarurwa hagati ya toni 6 n’10 z’ibigori kuri hegitari imwe.
Imashini ihinga hagati ya hegitari 2 n’3 umunsi umwe, nyamara kandi ngo ukoresheje abahinzi basanzwe ni abahinzi barenga 300 kandi bikanatinda cyane. Yasobanuye ko gukoresha imashini mu buhinzi byihutisha umurimo, byongera umusaruro, bigabanya imvune, bifata amazi y’imvura, bikanagabanya uburwayi bw’ubutaka.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu, MUTWARASIBO Cyprien, yakanguriye abaturage ko bagomba gukura amaboko mu mifuka bagakora, dore ko leta iba yatanze ibikorwa by’ibanze. Aha yagaragaje ko igishanga cyatunganijwe, aho yabasabye kugikoresha bakakibyaza umusaruro. Uyu muyobozi yibukije abaturage ko nibadakora bazabera isoko abakoze, kuko bazahora bahaha byose, ko buri kimwe cyose bazahora bateze amaso isoko. Mu bundi butumwa uyu muyobozi yatanze, yakanguriye abaturage kurangwa n’ubuzima bwiza, bagatanga ubwisungane mu kwivuza nk’uko iyi nkuru y’urubuga rw’akarere ikomeza ivuga.
Iyi gahunda yo gukoresha ubuhinzi hakoreshejwe amamashini yatangiye muri 2009, aho intumbero y’igihugu ari uko mu mwaka wa 2017, umuhinzi umwe muri bane azajya aba akoresha imashini mu buhinzi bwe. Igishanga cya Ruvungirana cyatunganijwe ku buso busaga hegitari 35 zihingwa, kikaba gikorerwamo na Koperative yitwa Tuzamurane Ruvungirana.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com




