Abakora ubucuruzi bw’imboga mu murenge wa Maraba batangaza ko kuva bubakirwa inzu y’iguriro ry’imboga barushijeho kunoza ubucuruzi bwabo ndetse n’igihombo cyo kwangirika kw’imboga kiragabanuka. Ubuyobozi bw’akarere ka Huye bukavuga ko buzakomeza guteza imbere ubuhinzi bw’imboga hongerwa ubuso zihingwaho kugira ngo bahaze isoko ryo mu mujyi wa Huye.
Bamwe mu bacuruzi b’imboga bakorera mu isoko rya Kizi mu murenge wa Maraba bagaragaza uburyo ubucuruzi bwabo busigaye bugenda neza kuva aho bubakiwe inzu y’iguriro ry’imboga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi nzu ikaba yubatswe nyuma yo gukurwa mu bucuruzi bwakorerwa mu isoko bacururiza hasi ku mifuka na shitingi. Akaba ari naho baheraga bavuga ko gucururiza hasi byabatezaga igihombo ndetse imboga zikangirika kubera izuba n’imivu y’amazi. Nyuma yo kubakirwa iyi nzu bakaba bayicururizamo nta kibazo, aba bacuruzi bashima intambwe ubucuruzi bw’imboga bugezeho.
Ku ruhande rw’abaguzi nabo bavuga ko guhaha imboga mbere hatarubakwa inzu y’iguriro ry’imboga byari ikibazo gikomeye,ngo kuko wasangaga abantu bazikandagiye, ubundi ugasanga zivanze n’ibindi bicuruzwa bityo ntubone n’uko wisanzura uhaha imboga ukeneye nk’uko iyi nkuru y’urubuga rw’akarere ivuga.
Abaturage bo mu mirenge ya Simbi, Maraba, Kigoma n’igice cya Mbazi hasanzwe hera imboga nyinshi ahanini biturutse ko abaturage baho bafite umuco wo kuzuhira mu gihe cy’izuba. Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bukaba bukomeje gufasha abahinzi kwagura ubuso buhingwaho imboga, ndetse no kubonera abahinzi ibyangombwa nkenerwa mu kwita ku buhinzi bwabo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


