Ku munsi mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro wizihijwe kuri uyu wa 15 Ukwakira 2020 mu Murenge wa Mbazi ku rwego rw’Akarere ka Huye, Umuryango mpuzamahanga utari uwa Leta, Cora Women Center wiyemeje gufasha abagore gukuraho imbogamizi bahura nazo mu bikorwa by’iterambere.
Ni nyuma y’urusobe rw’imbogamizi umugore wo mu cyaro ahura nazo zirimo gukora imirimo ivunanye kandi itamuhemba; igatuma atabona umwanya wo gukora ibikorwa bimuteza imbere.
Mu buryo bwo gutangiza ku mugaragaro ubufatanye n’abagore bo mu Karere ka Huye, uyu muryango, Inama y’Igihugu y’Abagore, inzego z’ubuyobozi n’abaturage, bakoze umuganda wo gukurungira inzu y’umukecuru witwa Nyirangendo Liberatha byagaragaraga ko itameze neza.
Habanje umuganda wo gukurungira inzu ya Nyirangendo
Ni igikorwa yakiranye ibyishimo, anaboneraho gushimira uwakigizemo uruhare wese. Nyirangendo avuga ko iyi nzu yayubakiwe n’abavandimwe bamusanze aba muri nyakatsi, ariko ntibaza kuyinoza neza. Ngo nuko abandi bavandimwe batekereje kuza kuyikurungira uyu munsi.
Nyirangendo yishimiye igikorwa yakorewe
Ku bijyanye n’uruhare rw’umugore mu iterambere rye bwite, Nyirangendo yavuze ko bibumbira mu matsinda nk’ay’ubuhinzi, akabafasha kwiteganyiriza, ku buryo babasha gukemura ibibazo byo mu rugo bitunguranye.
Nyiransengiyumva Helena utuye mu Kagari ka Rugango mu Murenge wa Mbazi, na we ari mu itsinda ryitwa ‘Iya 8 Werurwe’ rifite abanyamuryango 28. Bakora ibikorwa by’ubukorikori nko gukora ibikapu, amasaro, uduseke n’ibikoresho bibaje.
Itsinda ‘Iya 8 Werurwe’ rikora ibikoresho birimo uduseke
Gusa Nyiransengiyumva avuga ko n’ubwo abagore bagerageza ibikorwa bibateza imbere, bagakora ibikorwa nk’ibyo ishyirahamwe ryabo rikora, bahuraga n’imbogamizi zo kutabibonera isoko kandi baba barabitakajeho amafaranga menshi.
Ariko kuva umuryango Cora Women wiyemeje kubafasha, bizeye ko uzajya ubahuza n’abaguzi kugira ngo ibihangano byabo bibonerwe isoko kandi byongererwe agaciro.
Nyiransengiyumva yagize ati: “Twebwe turasaba uwo mushinga amasoko, kuko ibyo dukora birahari, icyo twabuze ni isoko ngo tube twakora, tubona aho tubigurisha, ubundi tubone kwiteza imbere uko bikwiye.”
Uyu mushinga wemeza ko ufite intego yo gusubiza ibibazo nk’ibyo Nyiransengiyumva n’abandi bagore bagerageza kwiteza imbere bahura nabyo, biciye mu kubahugura no kubatera inkunga y’amafaranga.
Saba Mary ugaragariye uyu muryango mu Rwanda, yavuze ko uyu mushinga ubusanzwe wakoreraga ku yindi migabane, ukaba ari ubwa mbere uje mu Rwanda, bny’umwihariko ukaba ugiye gukorera mu Karere ka Huye.
Saba Mary uhagarariye Cora Women mu Rwanda, avuga ko bazanye igisubizo ku bibazo abagore bo muri Huye bahura nabyo mu rugendo rwo kwiteza imbere
Yagize ati: “Intego yacu ni ugufasha umugore, tuvanaho burundu imbogamizi ahura nazo igihe cyose aba ari mu bikorwa bimuteza imbere. Ni ukugira ngo tumufashe, niba [imbogamizi] tutanazimazeho, tuzigabanye kuko mu gihe tuzigabanyije, tuba tugabanyije ibyamuzitiraga, ibyamudindizaga.”
Ibi abihurizaho na Robbin Jorgensen, Umunyamerikakazi washinze uyu muryango (Cora Women Center) wavuze ko mu buryo buhinnye, uyu muryango ufite intego eshanu nyamukuru, zigamije gufasha umugore kwigira mu iterambere.
Robbin Jorgensen yashinze uyu muryango agamije gufasha abagore kuzana impinduka mu iterambere
Robbin Jorgensen yavuze ko Cora Women iteganya kubaka ikigo cy’abagore kizaba gifite intego yo guhuriza hamwe abagore, gifite aho bakorera amahugurwa, aho bafatira amafunguro (cantine), aho bigira ibijyanye no gukoresha imari, laboratwari ya mudasobwa n’irerero ry’abana kugira ngo abagore bajye babona aho basiga abana babo.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza, Kankesha Anonciata yavuze ko umugore wo mu cyaro akwiriye guhabwa agaciro kuko ari we shingiro ry’iterambere, ngo: “Atakoze uwo mu mujyi ntiyarya”. Ati: “Umudamu wo mucyaro arashoboye. Hari aho amaze kugera kandi hari n’aho aharanira kugera.”
Visi Meya Kankesha yahamije ko nta mirimo ikiri iy’abagabo kuko n’abagore bashoboye.
Yaboneyeho gushima Cora women Center kuba yaratekereje kwifatanya n’abagore bo mu Karere ka Huye mu bikorwa bibateza imbere, cyane cyane mu Murenge wa Mbazi.
Cora Women Center yahaye abagore bo muri Mbazi Udupfukamunwa kugira ngo bakomeze bubahirize amabwiriza yo kwirinda Covid-19


