Abacuruzi bo muri Uganda bohereza ibicuruzwa byabo mu Rwanda bahomba miliyoni Rwf 530 ku munsi. Ibi bitangazwa n’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Ibyoherezwa mu Mahanga cyo muri Uganda.
Umuyobozi w’iki kigo, Dr Elly Twineyo Kamugisha kuwa Kabiri w’iki cyumweru yatangaje ko Uganda yohereza mu Rwanda ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 200 z’amadolari ya Amerika ku mwaka.
Dr Twineyo mu byo yise ifungwa ry’umupaka wa Gatuna, yavuze ko iki ari ikibazo giteye inkeke abari basanzwe bohereza ibicuruzwa mu Rwanda.
Ati “ Utumiza hanze ibyo udatunganya, mu yandi magambo u Rwanda rutumiza ibicuruzwa rukeneye muri Uganda. Nabaho ni ubwa mbere numvise aho ibihugu by’ibituranyi gifungirana imipaka.

Iki gihombo kiravugwa mu gihe u Rwanda rwatangaje ko hari imirimo y’ubwubatsi irimo gukorwa ku mupaka wa Gatuna. Rwavuze ko kubera iyi mirimo, amakamyo manini akwiye kwifashisha imipaka ya Cyanika na Kagitumba.
Iyi ni ni ingingo yanenzwe cyane n’Ubuyobozi bwa Gasutamo ku ruhande rwa Uganda bwatangaje ko u Rwanda rwari kuba rwarabamenyesheje hakiri kare.
Nyuma yo kunyurwa manuma n’ibyo u Rwanda rwatangaje, Uganda ibi yabifashe muri rusange nko gufunga umupaka wa Gatuna.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Ubutegetsi bw’u Rwanda butangaza ko busanzwe bwohereza ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 19 z’amadolari ya Amerika muri Uganda buri mwaka.


