Mu minsi ishize Reta y’u Rwanda nibwo yari yatangaje ko ihangayikishijwe n’igihombo cy’ibyo yoherezaga mu Burundi, ariko ko ibyavagayo izajya ibikura ahandi ariko abacuruzi bo mu masoko atandatukanye ndetse n’abaguzi baravuga ko bahangayikishijwe no kubura kw’imbuto cyane cyane izaturukaga mu gihugu cy’i Burundi.
Imbuto nyinshi zavaga i Burundi zirimo indimu,imyembe,mandalene n’izindi ubu n’aho ziboneka ntizigurwa n’ubonetse uwariwe wese.Ibiciro byazo n’aho zibonetse bimaze kwikuba hafi kabiri mu masoko yo mu Rwanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nk’ikilo kimwe cy’indimu ubu kiragura amafaranga y’u Rwanda 800 mbere cyaraguraga 500.
Si imbuto gusa ariko,mu rundi ruhande, abacuruzi b’ indagara mu isoko rya Kimironko bavuga ko izo bari gucuruza arizo bari baranguye mbere y’icyemezo cya Reta y’u Burundi cyo guhagarika ubucuruzi n’u Rwanda.
Umwe mu bacuruzi avuga ko indagara zituruka i Burundi ubu zigura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 9 kandi ngo mu kwezi kwa munani ubusanzwe zagabanukaga cyane zikagera ku bihumbi 6 ku kilo kimwe.
“Ubu umuntu yavuga ko zihenze cyane kuko ubusanzwe mu kwezi kwa munani, indaga z’I Burundi ziba zatangiye kuboneka ari nyinshi bityo igiciro cyazo kikagabanuka. Ariko ubu ntibizashoboka kubera iki kibazo cyabaye I Burundi. Nibaza ko ibintu nibikomeza gutya bizarushaho kuba bibi cyane tukazibura burundu”
“Abaguzi benshi baza bishakira indagara z’i Burundi. Izi ndagara ni zo zituma n’izituruka ahandi zigurishwa. Iyo iz’i Burundi zidahari usanga kugurisha iz’ahandi bitugora cyane”
Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda y’u Rwanda yari iherutse gutangaza ko ubucuruzi u Rwanda rwakoreraga mu Burundi bwari bumaze gutera imbere cyane ariko bukaba ngo bwarashegeshwe n’icyemezo cya Reta y’u Burundi gusa u Rwanda rwari rwavuze ko ibyavaga i Burundi ruzajya rubikura ahandi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
TUYISHIME Malachie


