Ibicuruzwa byiganjemo ibiribwa bituruka i Burundi birarya umugabo bigasiba undi

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’igihe gito Leta y’u Burundi ifashe icyemezo cyo guhagarika imodoka zitwarira hamwe abagenzi, ibicuruzwa byiganjemo ibyo kurya bias n’ibyabuze ku isoko ku buryo n’iyo bibonetse usanga ibiciro bihanitse ntibyorohere rubanda rugufi.
Indagara
Bimwe muri ibyo bicuruzwa byabuze ku masoko byiganjemo imbuto, ibitunguru,n’indagara, ibintu bikomeje kugira ingaruka ku bihugu byombi dore ko n’u Burundi hari ibyo bwabuze bituruka mu Rwanda.
Abacuruzi mu masoko atandatukanye ndetse n’abaguzi bashoboye kuvugana n’itangazamakuru baravuga ko bahangayikishijwe no kubura kw’imbuto cyane cyane izaturukaga mu gihugu cy’u Burundi.
Imbuto nyinshi zavaga i Burundi zirimo indimu, imyembe,mandalene n’izindi ubu n’aho ziboneka ntizigurwa n’ubonetse wese, ibiciro byazo n’aho zibonetse bimaze kwikuba hafi kabiri mu masoko yo mu Rwanda. Nk’ikilo kimwe cy’indimu ubu kiragura amafaranga y’u Rwanda 800 mbere cyaraguraga 500.
Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda y’u Rwanda yari iherutse gutangaza ko ubucuruzi u Rwanda rwakoreraga mu Burundi bwari bumaze gutera imbere cyane ariko ubu ngo bwashegeshwe n’icyemezo cya Leta y’u Burundi. Gusa u Rwanda rwari rwavuze ko ibyavaga i Burundi ruzajya rubikura ahandi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubusanzwe ubucuruzi ku bihugu byombi bwari butangiye kuzamuka mu ntera dore n’abaturage ku mpande zombi bari bamaze kubigira umwuga bitewe no kugabanyirizwa imisoro nk’ibihugu bibarizwa mu muryango w’afurika y’Iburasirazuba.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *