Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba uzwi nka EAC, Dr Peter Mathuli tariki ya 9 Kamena 2021 yandikiye Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) awusaba gukuraho ibihano bwafatiye u Burundi.
Dr Mathuki avuga ko ikibazo cy’umwuka mubi wa politiki wateje umutekano muke kitakiri mu Burundi.
Uyu munyamabanga mukuru ubwo yari amaze kugeza ubu busaba kuri EU, yatangarije igitangazamakuru Xinhua ati: “Ndasaba EU ko twakorana, tukarambura urupapuro rushya ku bw’ineza y’u Burundi.”
Dr Mathuki yavuze ko ibi bihano u Burundi bumazemo imyaka itanu byahungabanyije Abarundi n’abatuye mu bindi bihugu bigize uyu muryango, mu kwerekana ko EU ibaye ibikuyeho, EAC yose yabibonamo inyungu.
Umwuka mubi wa politiki wazamutse ubwo Pierre Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamariza indi manda mu 2015. Icyemezo cye cyakurikiwe n’imyigaragambyo y’abataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwe, bigeze muri Gicurasi 2021 abarimo abasirikare bagerageza kumuhirika ku butegetsi, gusa ntibyabakundira.
Kuva icyo gihe u Burundi bwaranzwe n’umutekano muke, ukaba ari wo watumye imiryango nka EU ibufatira ibihano by’ubukungu, kuko ngo abakomeye muri Leta by’umwihariko abashinzwe umutekano ari bo ntandaro y’ibi bibazo byose.
Dr Mathuki yasabiye u Burundi gukurirwaho ibihano nyuma y’umunsi umwe agiriye uruzinduko muri iki gihugu, aho yahuye na Perezida wacyo, Evariste Ndayishimiye.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


