I Kigali mu Rwanda hateraniye inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bya Afurika . Aho biteganijwe ko kuwa 21 Werurwe 2018 bazasinya amasezereno y’ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika( AfCFTA: African Continental Free Trade Area). Aya masezerano yitezweho kongera ubuhahirane imbere muri Afurika aho bazagira isoko rusange rimwe mu baturage barenga milliyari 1.2 no kongera umusaruro mbumbe ungana na milliyari 3.4$ z’amadorari.
Umunyamabanga w’akanama gashinzwe ubucuruzi n’iterambere muri UN ( United Nations Conference on Trade and Development) witwa Mukhisa Kituyi yatangaje ko ibikorwaremezo bidahagije bishobora kubera inzitizi umugabane wa Afurika mu kungukira muri aya masezerano.
Yagize ati’’ Ntabwo ushobora kuvuga ku masezerano ya AfCFTA mu gihe ibikorwaremezo n’imihanda bya Afurika biva muri Afurika bigana ku mpande (imipaka). Bivuze ko uburyo bwacu bwubatse bushingiye ku buhahirane n’ibihugu byo hanze ya Afurika Atari hagati yacu. Dukeneye kubaka ibikorwaremezo bidufasha guhahirana hagati y’abanyafurika’’
Iyi mpuguke mu byubukungu kandi yavuze ko afurika igomba gutekereza ku bucuruzi umupaka ku mupaka no gufasha ubucuruzi buciriritse kugira ngo bungukire muri aya masezerano nkuko byifuzwa.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya
Nkurunziza Viateur Bwiza .com


