Ibizashimisha Abanyakigali mu minsi mikuru mu mboni za Meya mushya

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangarije abawutuye uko bagomba kuzitwara mu gusoza umwaka wa 2023 ndetse n’uko bagomba kuzatangira uwa 2024. Ni ubutumwa butanzwe mu gihe uyu mujyi wemeza ko hari ibintu byinshi byanejeje abaturage ku buryo batitwararitse bashobora kuzisanga ibyari ibyishimo bihindutse amarira.

Mu kiganiro ubuyobozi bw’uyu mujyi bwagiranye n’Abanyamakuru bwerekanye ko umwaka wa 2023 by’umwihariko impera zawo zabaye nziza kuko zahuriranye n’igabanuka ry’ibiciro ku masoko ndetse n’umusaruro w’ubuhinzi wiyongereye.

Dusengiyumva Samuel watorewe kuyobora Kigali ku wa 15 Ukuboza 2023 yagaragaje ko uyu mwaka ushoje abatuye Kigali bafite impamvu zo kwishima, ati “Biragaragara ko hirya no hino umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi ugaragara, no mu mujyi wa Kigali biragaragara, ubuhinzi bwatanze umusaruro, abaturage babonye imvura ihagije kandi barahinze, ubutaka buhingwa twagerageje kubwongera.”

Akomeza agira ati “Tugereranyije n’uko ibiciro byari byazamutse biragaragara ko ibiciro byagiye bigabanuka. Ni ukuvuga ibiciro by’ibiribwa cyangwa se ibindi bintu abantu bakenera buri munsi, tunashimira n’ubuyobozi bw’Igihugu ko igiciro cy’Ibikomoka kuri peteroli kinagira uruhare ku bindi biciro nacyo cyagiye kigabanuka.”

Nk’uko byagarutsweho n’umuyobozi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, ACP Desire Gumira yagaragaje ko impera z’uyu mwaka ziri kugaragaramo igabanuka ry’ibyaha ugereranyije n’imyaka yarangiye aho yemeje ko ibyaha by’ubusinzi, urugomo n’impanuka zo mu muhanda ari byo akenshi bikunda kuba byinshi mu mpera z’umwaka, asaba Abanyarwanda cyane cyane Abanyakigali kuzabyirinda.

Umuyobozi wungirije wa RDB, Nelly Mukazayire we asaba abanyarwanda bose by’umwihariko abatuye Kigali kuzanezwezwa n’iminsi mikuru ariko no “Kwakirana Yombi abazaza babagana, gukomeza kuzirikana ibikorwa by’isuku n’isukura kuko wakwakira neza abakugana ariko ugomba no kubakirira ahantu heza.”

Iyo uzengurutse hirya no hino muri Kigali ubona ko Iminsi mikuru cyane cyane uwa Noheli yiteguwe n’abantu benshi. Ni iminsi akenshi irangwa n’ibirori bitandukanye ndetse n’amateraniro mu nsengero zitandukanye. Ku bajyaga bagorwa no kubona imodoka zibageza mu ntara nabo Polisi y’Igihugu iherutse gutangaza ko kuri ubu ikibazo cy’Imodoka cyakemutse.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *