Iburasirazuba: Amafaranga menshi y’urugendo, imbogamizi ku bifuza kwitabira imurikagurisha

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba barasaba ko Imurikagurisha riyiberamo ryajya rishyirwa aho abaturage bose bashobora kugera batishyuye amafaranga y’umurengera y’urugendo.

Bamwe muri abo bemeza ko urugaga rw’abikorera rwashyize Mini Expo mu karere ka Nyagatare bakabangamirwa no kwishyura amafaranga y’umurengera ku rugendo ndetse ko yashyizwe ku ruhande kandi hari uturere turi hagati muri iyi ntara.

Mukeshimana Cecile atuye mu karere ka Ngoma, avuga ko bitoroshye kugera i Nyagatare kubera amafaranga y’urugendo menshi.

Yagize ati « twishimira kubona Expo mu ntara yacu ariko abayitegura bagomba gushyiraho uburyo bworohereza abaturage, kuba uyu mwaka expo yarabereye i Nyagatare byatumye tutayitabira, kuva hano kugera i Nyagatare nibura amafaranga y’urugendo ubwayo agera ku bihumbi 6000, iyo ibera nka Rwamagana cyangwa i Kayonza yari kuba 2000 ,bibaye byiza bazajya bashyiraho ahantu hagati nka Kayonza kuburyo abaturage benshi batagira imbogamizi ».

Harolimana Theogene atuye mu karere ka rwamagana asanga hakwiye gushyirwaho ahabera Expo hadahinduka hazafasha abaturage benshi kujya bitabira.

Agira ati « Gutegura Expo ikabera mu ntara birashimishije ariko icyo bakwiye gukosora ni uburyo itegurwamo ,ubundi bakwiye gushyiraho ahantu hazwi izajya ibera kandi hagati y’uturere twose ».

Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu ntara y’Iburasirazuba, Ndungutse Jean Bosco avuga ko Expo ijyanwa mu karere bitewe n’ubusabe bw’abikorera.

Ati « mu gutegura aho Expo izabera tubanza gukorana inama n’abahagarariye abikorera,  duhitamo aho izabera  bitewe n’akarere kayisabye  ariko hari uturere tutajya tuyisaba nka Kirehe na Gatsibo kubera ko badafite amahoteli ahagije yo kwakira abayitabira, hari na Bugesera yo biterwa n’uko ari hafi ya kigali, kuba tuyikorera ahantu hatandukanye biterwa nuko twahisemo kuyegereza abaturage mu turere twose, twayisemo ko izajya izenguruka uturere twose bitewe n’abayifuza ».

Iri murikagurisha ririmo kubera mu karere ka Nyagatare kuva ku wa Gatanu tariki  17 Kanama 2018, ryitabiriwe n’abikorera  153 harimo abagera kuri 13 bavuye mu mahanga.

expo 6 2
Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred n’abandi bayobozi mu imurikagurisha

 

Ngabonziza Justin/ Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *