Iby’ingenzi ku munsi wahariwe abapfuye wizihizwa cyane muri Mexico

Sangiza iyi nkuru

Umunsi w’abapfuye Día de Muertos ni umwe mu y’ingenzi yizihizwa cyane muri Mexico, bivugwa ko wabayeho mbere y’uko abaturage bo mu gihugu cya Espagne batangira kwimukira muri iki gihugu kiri ku mugabane wa Amerika.

Uyu munsi waje kwivanga n’imwe mu migenzo yo mu idini gatolika yo hambere. Abawizihiza bavuga ko kwibuka abapfuye ari kimwe mu bimenyetso by’ubuzima no guha icyubahiro ababo bavuye mu buzima.

Mu mijyi yo muri Mexico haba hamanitswe amafoto y’abapfuye ndetse no kuri alitari, ibi bihuruza ba mukerarugendo baba baturutse impande zose zo ku Isi, baba bagiye kureba ibyo birori.

Uyu munsi wizihizwa mu buryo bw’umwihariko tariki ya 2 Ugushyingo, icyo gihe abantu baba bizeye ko roho y’uwapfuye igaruka mu Isi y’abazima.

Ni ibirori bitangira kwizihizwa tariki ya 28 Ukwakira. Buri munsi uba ugenewe abantu bapfuye mu buryo runaka: abapfiriye mu mpanuka cyangwa abana bapfuye mbere yuko babatizwa. Tariki ya 1 Ugushyingo yo yahariwe abatagatifu.

Abizihiza uyu munsi

Watangiye ari umunsi wizihizwa n’abo muri Mexico ariko hirya no hino ku Isi mu bihugu bimwe na bimwe bagira igihe cyo guha icyubahiro ababo bapfuye. Muri Filipine, abo mu muryango w’uwapfuye basura igituro cye bitwaje indabo bagacana buji.

Muri Brazil bagira umunsi w’abapfuye bita Dia de Finados kandi no mu bindi bihugu birimo Leta zunze ubumwe z’Amerika ku itariki 2 Ugushyingo bizihiza umunsi wa roho z’abapfuye.

Inkomoko yawo

Uyu munsi ukomoka mu migenzo ya kera mu myaka ibarirwa mu bihumbi ishize, yakorwaga n’abantu bitwa Aztec cyangwa abantu bari batuye muri Mexico. Mu muco wabo bemeraga ko uwapfuye hari igihe kigera akaza gusura abo yasize.

Uyu muco wivanze n’imwe mu mihango ikorwa mu idini gatolika ubwo Abanya-Espanye bari bamaze kugera muri Mexico mu kinyejana cya 16.

Uko wizihizwa muri Mexico bigenda bitandukanye bitewe n’agace, ariko hari ibyo bahuriyeho nko kumanika amafoto y’uwapfuye hafi, n’ahantu haba hateguwe ibyo kurya no kunywa.

Mu bice bimwe na bimwe batumira abantu, bakajya gusangira, bagahabwa ibyo kurya no kunywa. Ku itariki ya 2 Ugushyingo bakora urugendo rwo kujya ku gituro bitwaje indabo na buji n’ibindi bitandukanye baba bashyiriye uwapfuye.

Niyobuhungiro David

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *