Canaan Sodindo Banana yavukiye muri Zimbabwe tariki ya 5 Werurwe 1936. Yabaye umuyobozi w’umumetodisiti, yize inyigisho ziyobokamana, yabaye umunyapolitiki ndetse aba Perezida wa mbere w’iki gihugu kuva mu mwaka w’1980 kugeza mu w’1987.
Ni we wabaye Perezida wa mbere wa Zimbabwe ubwo yari imaze kubona ubwigenge, icyo gihe yari yungirijwe na Robert Gabriel Mugabe. Mu mwaka w’1997 yashinjwe ibyaha byo kuba aryamana n’abo bahuje igitsina (umutinganyi).
Ubwo Banana yari amaze gushinjwa ibyo byaha yakuriweho ubudahangarwa bwose yari afite. Ntabwo yongeye guhabwa icyubahiro nk’umuntu wabaye Perezida ndetse agaharanira ubwigenge bwa Zimbabwe. Mu mwaka w’1982 hashyizweho itegeko ribuza kongera kuvuga izina rye aho abantu bateranira, ku buryo uwari kubirengaho yashoboraga kuba yanafungwa.
Mu 1997, Banana yafungiwe muri Zimbabwe azira ibyaha byo gufata abagabo ku ngufu byabaye nyuma yuko umwe mu barinzi be, Jefta Dube, wari umupolisi yarashe mugenzi we Patrick Mashiri wahoraga amuseka amunnyega akamwita umugore cyangwa ihabara rya Banana.
Banana yashinjwe ibyaha byinshi birimo gukoresha nabi ububasha yari afite no gushora abagabo benshi mu busambanyi harimo abakoraga iwe mu rugo rwe, abamurindaga ndetse n’abandi bari bagize amakipe ya siporo. Yarabafataga, akabasambanyiriza iwe mu rugo no mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu.
Banana yahamwe n’ibyaha 11 harimo icyo gukora ubutinganyi n’icyihohotera cyabaye mu 1998. Banana cyangwa se Muneke yahakanye ibyaha byose yashinjwe avuga ko ibyaha by’ubutinganyi ari ikintu kibi kitemewe atari gukora, ahubwo ko gushinjwa ibi byaha ari uburyo bwo kumusenyera urugendo rwe rwa politiki.
Umugore we, Janet Banana na we ubwe yemeje ko umugabo we yari umutinganyi, ariko avuga ko n’ibyaha yashinjwaga byari bishingiye kuri politiki.
Banana yahungiye muri Afurika y’Epfo nyuma yo gusohoka muri gereza atanze ingwate y’amafaranga. Icyo gihe yari afite ubwoba ko Robert Mugabe yari arimo gutegura kumwica.
Yasubiye muri Zimbabwe mu 1998 nyuma yo guhura na Nelson Mandela wamugiriye inama ko akwiye kugenda agafungwa, akareka guhunga ubutabera.
Ku itariki ya 18 Mutarama 1999, Banana yakatiwe igifungo cy’imyaka 10, imyaka 9 yarasubitswe maze yamburwa uburenganzira bwose yari afite nk’uwabaye Perezida. Yamaze amezi atandatu afunzwe maze muri 2001 ararekurwa.
Nubwo ibyo byose byabaye agatotezwa ntanhabwe agaciro ubwo yari amaze gupfa, Robert Mugabe yashimye uruhare rwe mu ntambara yo kubohora Zimbabwe ndetse no kunga amashyaka ZANU na ZAPU.
Yanditswe na Niyobuhungiro David


