Perezida wa Repubulika yâu Rwanda, Paul Kagame, tariki ya 23 Kanama 2023 ubwo yaganirizaga urubyiruko rwizihizaga imyaka 10 ishize hatangijwe âYouth Connektâ yanenze bikomeye bagenzi barwo babarirwa mu bihumbi bitabiriye âurugendo rweraâ yise âurwo kuramya ubukeneâ.
Umukuru wâIgihugu yavuze ko iyo aza kumenya ibyâuru rugendo, aba yararuhagaritse rutaraba, anamenyesha ko abazongera kurukora, azohereza amakamyo, abapakire, hanyuma abafungire ahantu ku buryo bazahava iyi myumvire yarabavuyemo.
Yabajije uru rubyiruko ati: âUrubyiruko nkamwe mugafata iya mbere mukazinduka, mukamara iminsi itatu mugenda nâamaguru ngo bagiye ahantu habonekewe ariko hajyanye nâubukene. Ni ukuvuga ngo noneho mugeze aho kuramya ubukene? Njye ngira ngo n’iyo musenga, musaba ibyabateza imbere, ibyabakiza, mukava mu bukene.â
Yakomeje asaba urubyiruko kudasubira muri uru rugendo. Ati: âNta muntu waramya ubukene ntimuzasubire. Mwakoze ishyano! Ababikoze bakoze ishyano. Rwose ninongera no kubyumva ko hari nâabanyuze ahandi ngo bagiye gusenga, nzazana amakamyo mbashyiremo bose, ngende mbafungire ahantu, nzabarekura ari uko ubwo bukene bwâibitekerezo bwabavuyemo.â
Minisitiri wâurubyiruko, Dr Utumatwishima Abdallah, yatangarije The New Times ko yatumiwe muri uru rugendo rukorerwa ku musozi witwa âMubyeyi wacu wâabakeneâ uherereye muri Paruwasi ya CrĂ ÂȘte Congo Nil mu karere ka Rutsiro, asanga hari byinshi bikorerwamo bitajyanye nâigihe kigezweho.
Ati: âHari ibintu bitajyanye nâigihe, ibyo utakora muri iyi minsi nâimyaka. Hari uburyo bwiza abantu bakoramo urugendo rutagatifu nkâubwa Kibeho, abarutegura baba bakwiye gutekereza ku mutekano wâabitabira. Uburyo (umuhango wâUmubyeyi wacu wâabakene) wakorwaga mu 1954 ni ko ugikorwa uyu munsi. Ibyo bikwiye guhinduka.â
Minisitiri Utumatwishima yasobanuye ko mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uru rugendo, yarabakebuye, abasaba kujya gukora bakiteza imbere. Ati: âMu ijambo ryanjye, nabasabye kujya ku ishuri, bagakora ibibateza imbere kuko na Yesu ntabwo yatoranyije intumwa zitagira icyo zifite. Gusenga biremewe ariko ukwiye gusenga cyane kugira ngo wikure mu bukene.â
Urugendo ruherutse kuri uyu musozi rwabaye muri Kamena 2023.


