Ibyo Yolo The Queen yasubije uwamubajije umukunzi we byatangaje benshi

Sangiza iyi nkuru

Abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda biganjemo abakunda kubona umukobwa Yolo The Queen ufite ikimero n’miterere ireshya abagabo, yongeye kuvugisha benshi ubwo yavugaga ko umunsi azagaragaza umukunzi we abatabona bazabona n’abatumva bakumva.

Yolo The Queen asanzwe ari mu bakobwa bakurura abagabo batari bake haba mu Rwanda cyangwa hanze yarwo, bitewe n’imitere ye idasanzwe hamwe n’ikimero cye kirangaza benshi.

Mu bo byavuzwe ko bakuruwe n’imiterere y’uyu mukobwa harimo n’umuraperi Drake uri mu bahanzi bakomeye mu muziki wa Amerika.

Iyi nkumi mu minsi ishize yatanze umwanya ku bamukurikira ku rubuga rwa Instagram ngo bamubaze ibibazo bifuza, birangira bamubajije n’akari imurori.

Umwe mu bamukurikira yamubajije niba yaba yubatse cyangwa se afite uwo bari mu rukundo, na we adaciye ku ruhande aramutsembera.

Cyakora cyo hari uwanze kuva ku izima amubaza niba yamwereka umukunzi we, undi avuga ko atari ako kanya gusa akomeza avuga ko umnsi yamwerekanye abafite ubumuga bwo kutumva bazumva ndetse n’abafite ubumuga bwo kutabona bazabona.

Ati: “Bitari uyu munsi, ariko umunsi nzamwerekana abatabona bazabona, abafite ubumuga bwo kutumva bazumva, ibimuga n’abafite ubumuga bwo kutagenda baziruka bajya kubaza abaturanyi niba ari ukuri. Uwo munsi uzaba ari agatangaza.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *