Twongeye kugaruka ku nkuru yerekeye akarengane gashingiye ku macakubiri kagiye kagaragara mu Ntara y’ Uburengerazuba, Akarere ka Rubavu, ariko noneho tubagezaho ikusanyabitekerezo ry’ibyanditswe n’abasomyi ba bwiza.com nyuma yaho isohoreye inkuru ebyiri kuri icyo kibazo.
Ku basomye izo nkuru zombi, muri make tuributsa ko zavugaga ku karengane kagiye kagirirwa abayobozi b’inzego zitandukanye kuva kuri abari aba perefe, aba meya, ababungirije, abayobozi b’amashami n’abandi.
Ako karengane kahitanye benshi bikozwe n’abandi bayobozi mu mayere akomeye aho bagiye bahimbirwa ibirego by’amacakubiri ashingiye ku turere bamwe batatinye kwerekana ko yarimo n’amoko (Goyi-Gogwe).
Ayo mayere yafashwe nk’iturufu ikomeye yifashishijwe mu guhirika abatifuzwa n’abanyabubasha kugira ngo ahubwo babonere imirimo bene wabo n’inshuti zabo. Bigakorwa bidashingiye ku kuri ahubwo hashizwe imbere ikinyoma, ruswa, itonesha n’icyenewabo.
Izo nkuru ntizatinyutse kugaragazamo amazina ya bamwe mu bayobozi byagaragaye ko bagize uruhare mu guhembera ayo macakubiri n’abandi amazina yahishiriwe biswe ngo ni impuguke ‘experts’ basobanukiwe, banafite ubumenyi ngo buhanitse kurenza abandi Banyarwanda.
Icyegeranyo cy’ibitekerezo by’abasomyi ni cyo kigiye kwibandwaho muri iyi nkuru kuko batahishe amarangamutima yabo kuri izo nkuru. Abenshi baratabaza umukuru w’igihugu n’izindi nzego zifata ibyemezo kugira ngo ayo makosa yakozwe ntazasubire n’ahandi hose mu gihugu. Bati ibuye ryagaragaye ntiriba ricyishe isuka kandi ababigizemo uruhare barasabirwa kubibazwa.
Birumvikana iki cyegeranyo kiri mu bice bitandukanye, kirimo abashigikiye uko inkuru zateguwe ari nabo benshi n’abandi bake bazibonye mu buryo butandukanye ariko bose bahuriza ku kintu kimwe cyo kugaya abagize uruhare mu kwirukanisha abandi nyuma y’ibirego bihimbano bishingiye ku moko.
Ibitekerezo byatanzwe ku nkuru: RUBAVU: Ibirego bihimbano Gogwe- Goyi, iturufu mu kwirukanisha abayobozi.
Uwitwa Jean Paul Rudakuba kuwa 31 Ukuboza 2019 yagize ati: “Iyi nkuru y’IBIREGO BIHIMBANO byo muri Rubavu, ivuzwe ari nko ku munota wa nyuma, kuko ibyo BIHIMBANO birasanzwe. Ababihimba bisa nk’aho bakora ibishoboka byose ngo Umukuru w’Igihugu atazabimenya, kuko abimenye uko biri, nkurikije uko muzi n’uko yanga ko amufuti atwikirwa, yafata ibyemezo vuba na bwangu.
???????? Nshimye iki kinyamakuru kibishyize hanze! Nibakomeze bacukumbure.”
Undi witwa Pusi mu gitekerezo cye cyo kuwa 1 Mutarama 2020 yatanze kuri Bwiza.com yagize ati: “Nyamara iyi nkuru abayobozi bayiteho kuko n’ikibazo gikomeye muri aka karere hari abananirwa inshingano zabo bagahimba ikindi kandi bakozi mushinzwe iperereza kuki mubura ibyo mushyira muri raporo zanyu mugahimba ibitarabayeho nyamara ba Nyakubahwa iki kintu kiranduke bitari byo bizatugeza ahabi tureke kuvangira Perezida wacu Paul Kagame azajye ababera urugero kuko arashoboye.”
Uwitwa Inzu kuwa 3 Mutarama yagize ati: “Ariko ngira ngo uko ikibazo cyavuzwe bishobora kuba atariko bimeze, kuko abagogwe n’abagoyi ntabwo ari muri Rubavu baba gusa ni Kigali bariyo nahandi bibaye ariko bimee rero ubwo n’abagogwe n’abagoyi baba ahandi icyo kibazo cyagaragara, kuburyo Umugogwe n’umugoyi bahuriye mukazi i Kigali bagirana ikibazo ariko ibyo aiko biri n’agato, ntanze Urugero: Nzi Umugogwe ukorana n’Umugoyi muri Minisiteri imwe ntashatse kuvuga i Kigali kandi barakundana bikomeye utabazi neza wagira ngo n’abavandimwe bajya basangira bagurizanya amafaranga byinshi”
Yakomeje agira ati: “Nagiraga ngo rero mbabwire ko niba icyo kibazo cyrabaye Rubavu simvuze ko Nyakubahwa Minisitiri SHYAKA yibeshye ariko birashoboka ko abatanze amakuru batakumbuye cyane ahubwo ikibazo kikaba kiri ku nyungu z’abantu ku giti cyabo kurusha uko cyaba Kiri mu Moko y’Abagoyi n’Abagogwe nkuko bivugwa cg se biranashoboka ko Umugoyi umwe cg babiri n’abagogwe umwe cg babiri bashobora kugirana ikibazo ibyo rero ntibyafatwa nk’Ikibazo rusange hagati yayo moko cg abatuye utwo turere 2 Goyi na Gogwe. Nuko mbyumva. Murakoze.”
Uwitwa Kabindi kuwa 12 Mutarama 2020 yagize ati: “Mu nzego z’ibanze harimo ibibazo bikomeye cyane bisubiza inyuma umuturage aho kumuteza imbere,ibyo bibazo bikaba bivangira HE. Urugero hari Akarere kamwe muri iriya Ntara y’iburengerazuba Meya yari bwegure akajyana na V/Mayor ASOC,maze nyir’ububasha umwe mu bari kubeguza akubise amaso ku mataye ya V/Mayor ASOC,ibyo kweguza V/Mayor bimuvamo ahubwo bahita baba inshuti.Ubu Mayor yarasezye naho V/M Asoc we aracyari mu kazi.Muri aka karere hari HR wari ushinzwe kwakira amafaranga ya ruswa ku bashaka kubona akazi,akayashyikiriza Mayor,ikimenyane ntaho kitari.”
Ibitekerezo byatanzwe ku nkuru: Ukuri kuri “Goyi” na ” Gogwe” bikoreshwa mu guhirika abayobozi mu Karere ka Rubavu
Uwitwa Bwenge kuwa 24 Mutarama yanditse agira ati: “Iyo nsomye inkuru nyifatamo ukuribi 1-Ndayemeza 50% 2-Nkanayihakana 50% ahubwo nkakora ubucukumbuzi bwihariye buri kucyo nita special secret one.(ss1)iyi operation iyi nkikoresheje menya nikiri mu nda y’isi no mwisanzure 3-Nagiye mvumbura ko hari bamwe mubayobozi munzego zinyuranye baba batibonamo leta yacu nziza , ahanini bagakora amakosa ngo bizitirirwe leta kandi ukumva bavuga bati twabitegetswe na runaka kandi uriya ninkaho ariwe leta aravuga rikijyana !! 4-Naje kuvumbura ko hari abayobozi bo munzego zinyuranye iyo ahwe inshingano runaka aba yumva ko utari mwenewabo utari ukwiye kumuba iruhande kuko aba atakwibonamo 5-naje kuvumbura ko hari abakora bagamije kukananiza uwo batibonamo kugirango bamwikize. Ahanin bagirango berekane ko ikibazo Ari leta nyamara babeshya. Niba iyi nkuru ariyo koko abo bantu b’i Congo (Bibwe) nabahanga bakubita na kudeta bagafata Congo. Cg Uganda.”
Uwitwa inzu kuwa 25 Mutarama yagize ati: “Iyi nkuru iyo nyumvise birambabaza cyane kuburyo burenze, njye mvuka muribiriya bice niho nakuriye niho nize mbese imibereho yaho ndayizi kandi nanjye ndimugice kimwe muri biriya 2 bavuga bya Goyi na Gogwe. Ariko mubyukuri nkanjye wahabaye nkahiga nkahatura nkahakorera ntakibazo nakimwe kirihagati yabagogwe nabagoyi habe nagito, njye narahize ndahatura ndetse nkora mu Karere kaho ariko abagoyi, abagogwe, abakiga ubwo ndavuga za Musanze, Burera na za Nyabihu abaturage bose babanye babanye neza, barasangira, bahana inka, nkaba numva rero ikikibazo giterwa cg se kivuga kubera inyungu bamwe mubayobozi baba abo mu Karere baba abo muzindi nzego nkuru z’Igihugu baba babifitemo inyungu cg se baba bafirango bagire abo bikiza bakazamura iryo turufu ry’Ubwoko kuko bazi neza ko arikintu sensible kitakwiganganirwa mugihugu cyacu,”
Yakomeje agira ati: “Sinumva ukuntu ikibazo cya Gogwe Goyi cyavugwa Rubavu ntikibe za Musanze, Nyabihu kandi naho ayo moko ahari, nkaba nisabira Inzeko Nkuru zigihugu gukurikirana iki kibazo mumaguru mashya kandi muburyo bucukumbuye kikarangira burundu nabagiteza bagahabwa gasopo muburyo bwintangarugero ntabwo dushaka kubeshyerwa ivangura kandi ntaryo tugira. Murakoze.”
Uyu kuwa 26 Mutarama yongeye gutanga igitekerezo agira ati: “Ntakibazo mubyukuri kirihagati yabagogwe nabagoyi, ibyo bibazo bihimbwa nababa bashaka kugira abo birukanisha mubuyobozi cyane cyane Mu Karere ka Rubavu, ntamakimbirane yigeze cg ari hagati yabagogwe nabagoyi, wenda byashoboka ko umugogwe numugoyi nkabayobozi mu Karere cg Mumurenge bagirana ikibazo ibyo nibisanzwe nkuko nabagogwe babiri cg abagoyi babiri ubwabo bagirana ikibazo,”
Yagize icyo asaba ubuyobozi, ati: “Ndadaba Inzego nkuru z’ubuyobozi bwacu ko ikikintu bagikurikiranira hafi maze abantu bagenda bahimbwa ayo macakubiri atabaho bamenya umuzi wabyo, kuko ibibyatera ikibazo gikomeye cyane. Impamvu ibibintu aba aribihimbano nuko abagiye birukanwa mumirimo bose bahimbirwa ayo macakubiri ntanumwe wigeze ajyanwa munkiko ngo bimuhame kandi twese tuziko aricyaha kibi mugihugu cyacu. Ibyo uriya musirikare ukuriye Ingabo muri Rubavu yavuze munama yariyobowe na Hon.Minisitiri SHYAKA nukuri ibibazo birihagati yabayobozi naho abaturage nabere, haraho se mwarimyumva abaturage mumurenge runaka wa Rubavu abagogwe nabagoyi bagiranye ikibazo?”
Bwiza.com yakumiriye (gate keeping media theory) ibitekerezo bitukana, ibisebanya n’ibindi bisesezereza, bidafasha kubaka umuryango nyarwanda.
Bwiza.com kandi yatanze urubuga kuri buri wese kugira ngo mu bwisanzure agire icyo avuga kuri izo nkuru zombi zanditswe, ibi bikaba ari umuco mwiza mu itangazamakuru utuma abasomyi bagira ubwisanzure mu kugaragaza ibyo batekereza.
Abasomyi cyangwa abaturage nabo bafite agaciro gakomeye mu miyoborere y’ibihugu byose, kuko aho demukarasi ikorwa neza bafatwa nk’abafatanyabikorwa n’ubuyobozi. Bityo bakaba bagira uruhare mu buzima bw’ibihugu byabo, bihitiramo mu matora ababayobora, kubakuraho aho bibaye ngombwa, kugaragaza gahunda zihutirwa (priorities) mu bibakorerwa mu rwego rw’iterambere, gutanga ibitekerezo ku bibangamira nk’uko babigaragaje hejuru, kugira ngo ababavangira bamaganwe, babiryozwe kugira ngo harengerwe ituze n’ubumwe byabo.
Icyo gihe mu rwego rwo kwimakaza imiyoborere myiza ni bwo hakwiriye guhabwa agaciro ku byo batekereza, ibyo basaba no ku byo bifuza bityo inzego z’ubuyobozi zifata ibyemezo zikabereka ko basenyera umugozi umwe ari wo wo kubaka igihugu kimwe kizira amacakubiri, akarengane, itonesha, ivangura n’ibindi bibi nk’ibyo biganisha ku kudindiza icyerekezo cyiza igihugu cyacu kirimo.
Ubuyobozi n’itsinda rigari ry’abanyamakuru ba Bwiza.com bashimiye abatanze ibitekerezo byabo.


