Ikinyamakuru gisanzwe gikora ku makuru y’ubukungu muri rusange n’icukurwa ry’amabuye y’agaciro The Africanintelligence kiravuga ko Leonard Nyangoma ngo naramuka afashe ubutegetsi azahita ahindura amasezerano yasinywe na leta y’u Burundi hamwe n’ikigo cy’u Burusiya gicukura amabuye y’agaciro.
Guhindura cyangwa gusubiramo amasezerano y’amabuye y’agaciro asanzwe ari mu Burundi ni kimwe mu byari kwihutirwa gukorwa n’ishyirahamwe CNARED mu gihe ryari kuba riyoboye igihugu cy’u Burundi.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru kimenyerewe mu gukurikirana ibijyanye n’amabuye y’agaciro n’ubukungu ku isi hose ariko by’umwihariko muri Afurika “ The Africanintelligence”.
Nk’uko bigaragara mu nkuru ya 361 y’iki kinyamakuru yasohotse ku itariki ya kabiri z’ukwezi kwa kabiri 2016, iki kinyamakuru cyatangaje ko Leonard Nyangoma iyo yari gufata ubutegetsi yari kwihutira kubanza gusubiramo amasezerano y’amasosiyeti yahawe amabuye y’agaciro mu Burundi agahita ashyiramo abamufashije gufata ubutegetsi.

Leonard Nyangoma asanzwe ayobora ishyirahamwe CNARED Giriteka ( Le Conseil pour le respect de l’accord d’Arusha pour la Paix et la Reconciliation au Burundi et la Restauration d’un Etat de droit). Iri rikaba ari ishyirahamwe rigamije guharanira ko amasezerano ya Arusha n’itegeko nshinga byubahirizwa kandi igihugu kikagendera ku mategeko.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


