Ikiciro gishya kiratangira kwiga icyongereza, toefl, ielts mu ukwezi kwa karindwi, kizarangize mu kwa cumi na kumwe, iki kiciro gihishiwe byinshi harimo no guhabwa poromosiyo, Abashaka kwiga icyongereza no kuvugira mu ruhame (Public speaking and negociation) byâumwihariko abayobozi bifuza kuyobora inama, gutanga ubutumwa bunyuranye nâabikorera bagana ishuri ryigisha icyongereza, TOEFL, IELTS na DUOLINGO rizwi nka IFA SPEAK & TECH ACADEMY, ukabimenya mu gihe gito.
Iri shuri ryagabanyije ibiciro mu buryo bwo kwifafatanya nâabakiriya mu kwizihiza isabukuru yâimyaka 7 rimaze rikora, kandi biroroshye kwiga utavuye aho uri. Hifashishijwe uburyo bwa ONLINE. Abifuza kwiga Icyongereza, kuvugira mu ruhame, muri bizinesi zitandukanye nâahandi, biga ku buryo bworoheye buri wese. Kuba iki kigo gifasha abantu kwiga neza Icyongereza nâIgifaransa, iri shuri rimaze kwigisha abasaga 680, bize neza kandi bazi kuvuga icyongereza badategwa nkâuko intego yâiri shuri iri.

Ishuri kandi ryashyizeho uburyo bwo gukora imyitozo yo kuvugira mu ruhame yo ku rwego rwohejuru mu kitwa âEnglish Speaking Labâ itangira buri saa munani nâigice mu minsi ya weekend.
Ishuri rifite ibihe byo kwiga bikurikira:
1. Abiga mu mibyigizi, ku manywa, mu gitondo no ku gicamunsi na nimugoroba
2. Abiga ONLINE
3. Muri weekend, English Speaking Lab

Twakira abanyeshuri bari ku rwego rwo gutangira (Beginner to intermediate Level) nâabafite icyongereza bashaka kongera (Intermediate to Advanced level). Buri kiciro muri ibi bibiri, kimara amezi ane. Tukaba turi gutanga poromosiyo yo kwishyura amezi atatu gusa ukiga ane yose.
Bamwe mu bagannye iri shuri kuhavoma ubumenyi mu kuvuga icyongereza nâizindi ndimi badategwa bavuga ko baribonyemo ibyo bifuzaga byose, ubu bakaba ari intyoza mu gukoresha, kwandika no kuvuga icyongereza.
Nduwayezu Emmanuel yagize ati: âUbusanzwe ndi umunyeshuri, nari mfite gahunda yo kujya kwiga muri Amerika ariko nkagira ikibazo cyâuko ntari nzi kuvuga neza icyongereza kandi kujya kwiga hanze byansabaga gukora ibizamini, aho naziye kwiga muri iri shuri, ubu nzi kuvuga neza icyongereza mu ruhame, ku buryo byamfashije gutsinda neza ikizamini kizatuma njya gukomereza amasomo yanjye hanze, iri shuri ryadufashije kumenya neza icyongereza mu gihe gito gishoboka.â
Ingengabihe ya IFA SPEAK & TECH ACADEMY
Umuyobozi mukuru wâiri shuri, Bwana Theoneste Uwayezu, avuga ko nyuma yâuko ibyiciro byigaga muri iri shuri bisoje amasomo yabo ubu batangiye ibindi byiciro, akangurira abifuza kubagana gutangira kwiyandikisha. Uyu muyobozi akomeza avuga ko mu ntego bafite ari ugufasha ababagana gutinyuka kuvuga neza icyongereza badategwa.
Ati: âIntego dufite ni ukuzamura ubushobozi bwâabatugana bwo kuvuga neza icyongereza badategwa, byumwihariko abayobozi, abacuruzi ndetse nâabanyeshuri barangize amashuri yâisumbuye na za kaminuza, yaba kukivuga mu ruhame cyangwa mu bindi biganiro, umuntu watugannye mu gihe cyâamezi ane gusa, aba afite ubumenyi buhagije bwo kukivuga neza.
Ishuri ryashyizeho uburyo bwo kwiga bwa ONLINE, aho ushobora kwiga utavuye aho uherereye mu gihe waba ufite ibikoresho byâikoranabuhanga nka mudasobwa na internet yihuta. Bikaba binoroshye kwiyandikisha unyuze ku rubuga rwacu: https://academy.ictforallinall.com/apply-now/ ugahita ufashwa mu zindi ntabwe zose kugirango utangire kwiga.

Iri shuri riherereye mu mujyi wa Kigali mu murenge wa Kimironko, akarere ka Gasabo, ryatangiye mu 2017, ryigisha ururimi rwâicyongereza aho bibanda cyane ku kubafasha kuvugira izi ndimi mu ruhame badategwa mu gihe gito, igihe cyo kwiga nacyo kikaba cyorohereza buri wese kuburyo bitabangamira izindi gahunda zabo kandi bigishwa nâinzobere zavukiye mu bihugu bikoresha icyongereza nkâururimi kavukire.
Ushaka kwiga muri iri shuri anashaka kumenya ibindi bisobanuro wahamagara kuri izi nimero 0788302964 | 0788384737.



