Ifungwa rya Dr Kayumba n’imyigaragambyo muri kasho, u Rwanda rwanze ubutumire bwa Uganda; mu nkuru nyamukuru z’icyumweru

Sangiza iyi nkuru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 6 Nzeri 2021 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru ziganjemo iza politiki mu bubanyi n’amahanga, ubutabera n’umutekano.

Ni izikurikira:

U Rwanda rwanze kwitabira ubutumire bwa Uganda

Guverinoma ya Uganda ibinyujije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga byamenyekanye ko yandikiye iy’u Rwanda iyitumira mu biganiro byo gusuzuma iyubahirizwa ry’amasezerano yo mu 2019 yagombaga gushyira iherezo ku mwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi.

Iyi baruwa u Rwanda rwayakiriye tariki ya 30 Kanama 2021 gusa Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo yatangaje ko nta gahunda rufite yo kwitabira iyi nama.

Gusa ngo u Rwanda rwiteguye gukurikira inzira y’ibiganiro ku bibazo byagaragajwe.

Ifungwa rya Dr Kayumba n’imyigaragambyo muri kasho

RIB yataye muri yombi umunyapolitiki Dr Christopher Kayumba tariki ya 9 Nzeri 2021, imukekaho icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina n’ubwinjiracyaha bw’iki cyaha yamukurikiranyeho kuva mu ntangiriro z’umwaka.

Byaje kumenyekana ko aho afungiwe, yakoze imyigaragambyo yamagana ko akurikiranwe afunzwe kandi ngo aho aba hazwi, ashaka kwiyicisha inzara kugira ngo ubutabera bumwumve.

Dr Kayumba yarezwe icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina n’umwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter nyuma y’umunsi umwe ashinze ku mugaragaro ishyaka rya politiki rya RPD riharanira demokarasi, ubwisanzure n’umutekano. We ntabyemera, ahubwo abyita politiki iciriritse.

Inabi ya Museveni ku wamubajije ku mipaka ihuza Uganda n’u Rwanda

Mu kiganiro na France 24 cyabereye i Kampala, Perezida Museveni yabajijwe n’umunyamakuru niba hari icyizere afite ko imipaka ihuza Uganda n’u Rwanda izafungurwa mu gihe cya vuba, yamusubije nabi, amusaba kubaza abo avuga ko bayifunze.

Yagize ati: “Genda ubaze uwafunze umupaka, ntabwo ari njye wafunze umupaka.” Yongeraho ko ibihugu byombi byagiranye ibiganiro bihujwe na Angola, ariko ngo ntiyigeze abona imipaka ifungurwa.

U Rwanda rwafunze iyi mipaka ruvuga ibibazo byabiteye bigihari. Ibyo ni uko Abanyarwanda baba muri Uganda bakomeje gutabwa muri yombi barengana, bicwa urubozo, abandi bakirukanwayo, Uganda ngo ikaba ikomeje gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’igihugu.

ACP Nkuranga yagizwe umuyobozi wa Immigration, Col. Nyirubutama muri NISS

ACP Nkuranga Lynder wari Umuyobozi Mukuru w’urwego rushinzwe iperereza ryo hanze y’igihugu, NISS, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka, Immigration asimbuye Lt. Col. Regis Gatarayiha.

Uwagizwe Umuyobozi Mukuru mushya wa NISS ni Col. Jean Paul Nyirubutama wari usanzwe yungirije ACP Nkuranga.

Izi mpinduka zakozwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame tariki ya 6 Nzeri 2021.

Abasirikare b’u Burundi bishe babiri ba RDC babitiranyije n’abajura

Mu masaa munani y’urukerera rwa tariki ya 7 Nzeri 2021, mu kiyaga cya Tanganyika abasirikare b’u Burundi barwanira mu mazi bahiciye babiri ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) babitiranyije n’abajura.

Umuvugizi w’igisirikare cya RDC mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, Capt. Dieudonné Kasereka yatangaje ko kwitiranya aba basirikare n’abajura byatewe n’uko muri iki kiyaga gihuza ibihugu byombi harimo umwijima, itumanaho ryabo rikaba ryari ryanahagaze.

Ariko kandi, bivugwa ko aba basirikare ba RDC bari mu bwato butoya, bambuye abarobyi b’Abarundi amavuta, barabatabariza babita abajura, abasirikare babo baza batabara, bararasana, bahasiga ubuzima. Byavuzwe ko hari abandi basirikare babiri bari muri ubu bwato bapfuye nyuma yo kurohama mu mazi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *