Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo abashatse kwiba ACCESS Bank bakoresheje ikoranabuhanga.
Ubushinjacyaha kandi bwari bunabakurikiranyeho ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi bagambiriye kugirira nabi abantu cyangwa ibyabo,icyaha cyo gutwara ibintu biri muri mudasobwa nta burenganzira, n’icyaha cyo gukoresha ibintu biri muri za mudasobwa bitanga imitungo. Ibi byaha byose bakaba barabikoze mu mpera z’ ukwezi k’ Ugushyingo 2017.
Dore ibyo bari bakurikiranweho
Mu ijoro ryo ku itariki ya 29 rishyira tariki ya 30 Ugushyingo 2017 ubujura bwakorewe kuri compte ya ACCESS Bank iri muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), babikagaho amafaranga, akaba yaribwe binyuze muri System yitwa Rwanda Integrated Processing Payment System (RIPPS), aho muri ubwo bujura Frw 979,800,300 na US$ 171,500 yari kuri iyo konti ya ACCESS BANK Ltd yoherejwe ku makonti y’abantu benshi batandukanye, bagize umutwe cyangwa agatsiko k‘abo bajura bagombaga kuyatwara, bimenyekana mu gitondo cyo ku itariki ya 30 /11/2017, barimo gushaka kuyabikuza, ariko umugambi wabo uburizwamo ntibagira ayo babikuza, nk’uko bigaragazwa na raporo ya BNR n’iya ACCESS Bank ubwayo.
Urubanza rwasomwe ku wa 14/12/2018 ku buryo bukurikira:
Urukiko rumaze kwakira no gusuzuma ikirego cy’Ubushinjacyaha rwasanze gifıte ishingiro kuri bimwe.
Rwemeye kwakira ikirego cy’indishyi cya ACCESS BANK Ltd, rugisuzumye rusanga gifite ishingiro.
Rwemeje ko AZUBUIKE Ejike Jude, CHUKWUMA Emmanuel Nwanga, OBI SOMADINA Leonard; KAMANZI Claude, OLUBUNMI ADEBISI Jaiyeuıa, MUTANGANA Parfait Sixbert, NIYONZIMA Simon, ATAMBA Emmanuel, KAMUSHANA Fred, KAMALIZA Gloria, KAYONDO Jean Paul, UWARUREMA Aphrorien, MAGEZI Robert Humphrey, KOMEZUSENGE Jean Claude, OKECHUKWU OHIRI Emmanuel, NGENDABANGA Gabriel na NKURUNZIZA Asaf badahamwa n’icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi.
Rwemeje ko CHUKWUMA Emmanuel Nwanga na NKURUNZIZA Asaf badahamwa n’icyaha cyo gutwara ibintu biri muri mudasobwa nta burenganzira n’icyo gukoresha ibintu biri muri za mudasobwa bitanga imitungo.
Rwemeje ko OLUBUNMI Adebisi Jaiyeula ahamwa n’icyaha cyo gutwara ibintu biri muri mudasobwa nta burenganzira n’icyo gukoresha ibintu biri muri za mudasobwa bitanga imitungo.
Rwemeje ko AZUBUIKE Ejike Jude, OBI SOMADINA Leonard, KAMANZI Claude, MUTANGANA Parfait Sixbert, NIYONZIMA Simon, ATAMBA Emmanuel, KAMUSHANA Fred, KAMALIZA Gloria, KAYONDO Jean Paul, UWARUREMA Aphrorien, MAGEZI Robert Humphrey, KOMEZUSENGE Jean Claude, OKECHUKWU OHIRI Emmanuel na NGENDABANGA Gabriel bahamwa no kuba ibyitso mu cyaha cyo gutwara ibintu biri muri mudasobwa nta burenganzira n’icyaha cyo gukoresha ibintu biri muri za mudasobwa bitanga imitungo.
Ruhanishije OLUBUNMI ADEBISI Jaiyeula igifungo cy’imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga angana na miliyoni ebyiri (2.000.000 Frw).
Ruhanishije OKECHUKWU OHIRI Emmanuel igifungo cy’imyaka ine (4) n’ihazabu y’amafaranga angana na miliyoni ebyiri (2.000.000 Frw).
Ruhanishije KOMEZUSENGE Jean Claude, KAMANZI Claude, KAMALIZA Gloria na AZUBUIKE Ejike Jude buri wese igifungo cy’imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga angana na miliyoni imwe (1.000.000 Frw).
Ruhanishije UWARUREMA Aphrorien, KAYONDO Jean Paul, MUTANGANA Sixbert, ATAMBA Emmanuel, NGENDABANGA Gabriel, NIYONZIMA Simon, KAMUSHANA Fred, MAGEZI Robert na SOMADINA OBI Léonard, buri wese igihano igifungo cy’imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni imwe (1.000.000 Frw).
Rutegetse OLUBUNMI ADEBISI Jaiyeula, AZUBUIKE Ejike Jude, OBI SOMADINA Léonard, KAMANZI Claude, MUTANGANA Parfait Sixbert, NIYONZIMA Simon, ATAMBA Emmanuel, KAMUSHANA Fred, KAMALIZA Gloria, KAYONDO Jean Paul, UWARUREMA Aphrorien, MAGEZI Robert Humphrey, KOMEZUSENGE Jean Claude, OKECHUKWU OHIRI Emmanuel na NGENDABANGA Gabriel gufatanya kwishyura ACCESS BANK Ltd indishyi zingana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni icumi (10.000.000 Frw) n’ibihumbi magana atanu (500.000 Frw) y’igihembo cy’avoka.
Rutegetse OLUBUNMI ADEBISI Jaiyeula, AZUBUIKE Ejike Jude, OBI SOMADINA Léonard, KAMANZI Claude, MUTANGANA Parfait Sixbert, NIYONZIMA Simon, ATAMBA Emmanuel, KAMUSHANA Fred, KAMALIZA Gloria, KAYONDO Jean Paul, UWARUREMA Aphrorien, MAGEZI Robert Humphrey, KOMEZUSENGE Jean Claude, OKECHUKWU OHIRI Emmanuel na NGENDABANGA Gabriel gusubiza ACCESS BANK Ltd amafaranga ibihumbi mirongo itanu (50.000 Frw) yatanzeho igarama irega.
Src:NPPA


