Igisirikare cy’u Burundi gishimangira ko nta bwoba gifitiye ibyaba bitegurwa n’icy’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi w’Ingabo z’u Burundi, Col. Floribert Biyereke avuga ko nta bwoba igisirikare cy’igihugu cyabo gifite mu gihe hari amakuru agera mu matwi y’abaturage ko icy’u Rwanda cyaba cyiteguye intambara.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 15 Ukuboza 2018, umunyamakuru yabajije umuvugizi wa Leta y’u Burundi, Prosper Ntahorwamiye icyo bwo bwaba buteganya mu gihe hari amakuru avuga ko ngo mu nkambi ya Gako mu Rwanda, abasirikare baba birirwa boza intwaro bitegura urugamba n’u Burundi.

Mu gusubiza iki kibazo, Minisitiri Ntahorwamiye yavuze ko nta gikuba cyacitse, ko umutekano mu Burundi uhari n’ubwo bwose ngo utaba 100%. Yagize ati “Imbibi z’igihugu zicunzwe neza n’ikimenyimenyi turi hano, ariko nta bihora byera ngo de 100%, hashobora kubaho akandi gacamo”.

Abajijwe uburyo ngo abasirikare b’u Rwanda baba barinjiye ku butaka bw’u Burundi bagatwara abarobyi b’Abarundi, yasubije agira ati “ Ibyo by’Abarundi bari bashimuswe barasubijwe… Ariko rero nkuko musanzwe mubizi ntabwo dufite umubano mwiza n’u Rwanda ariko ibyo hari inzira ya politiki, ya dipolomasi bicamo ariko muri rusange umutekano umeze neza”.

Umunyamakuru yakomeje amubaza iby’amakuru avuga ko ngo ingabo z’u Rwanda zaba zirimo koza intwaro ziteguye urugamba, Minisitiri yasabye umuvugizi w’ingabo, Col.Floribert Biyereke kugira icyo yakivugaho.

Col.Floribert Biyereke, yavuze ko ikibazo cy’umutekano muke ku mbibi z’u Rwanda n’u Burundi ngo kimaze iminsi zivugwa ariko na none ngo hakaba n’abashyiramo amakabyankuru.

Ati “Hari uwavuze ngo mu Rwanda mu nkambi ya Gako ngo baba barimo koza intwaro, njyewe ndagira ngo mbamenyeshe ko mu gisirikare koza intwaro ni umurimo wa buri munsi natwe tubikora uko nyine, ahubwo umusirikare utabikora uko ntiyaba ari we, bahita bamusubiza imuhira aho yavuye, ibyo rwose ntibiduteye ubwoba natwe turoza iminsi yose”.

Yakomeje avuga ko kuba hari abarobyi ngo baba barafashwe n’igisirikare cy’u Rwanda mu kiyaga [Rweru] barimo kuroba, ngo ntabwo ari ikintu kidasanzwe.

Ati “Njyewe ndumva gufata umurobyi atari ibintu bihambaye cyane, ntihagire umuntu ugira ubwoba ngo bafashe abarobyi barimo bararoba, icyangombwa ni uko iyo ikintu nk’icyongicyo cyabayeho abashinzwe ububanyi n’amahanga bagira icyo bakora ngo abo bantu barekurwe, twebwe nta kibazo dufite ahubwo ikibazo kiri mu mitwe y’abantu”.

Umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi wajemo agatotsi kuva mu 2015, aho u Burundi burushinja kuba inyuma y’ibikorwa bibuhungabanyiriza umutekano ariko u Rwanda rukabihakana rwivuye inyuma.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 14 Ukuboza 2018 i Kigali, Perezida Kagame yakomoje ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi, aho avuga ko u Burundi bwakomeje gushotora u Rwanda kenshi ariko ko ntacyo bizageraho.

Yagize ati “Twakunze kugira abaturanyi badushotora rimwe bagafunga imipaka. Hari nubwo abaturage bacu bagiye bicwa , hari rimwe byabaye ku mupaka wo mu Majyepfo ariko reka mbabwire, nabivuze ku mugaragaro nta bushotoranyi na bumwe uko bwaba bungana kose buzadushyigura.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko kuba u Burundi bukeka ko ikibazo bufite cyonyine ari u Rwanda, ari kimwe mu bituma ibibazo byabwo bidakemuka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *