Ihungabana riri ku rugero rwo hejuru mu barokotse rikeneye kuvugutirwa umuti byihuse – CNLG

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean-Damascène yavuze ko ihungabana mubacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi riri ku kigero cyo hejuru, akaba ari ikibazo gikeneye kuvugutirwa umuti kandi vuba.

Ibi yabivugiye mu  nama ngishwanama ya CNLG yateranye kuwa 14 Ukuboza 2018, igateranira mu nama ya 16 y’igihugu y’umushyikirano, yabereye I Kigali kuwa 13 na 14 Ukuboza 2018.

Yavuze ko mu bushakashatsi buheruka gukorwa bwamuritswe kuwa 6 Ukuboza 2018, hagaragajwe ko abantu 27.9 % mu barokotse jenoside bagifite ihungabana.

Dr Bizimana yavuze ko muri abo bafite ihungabana abagabo ari 28% naho abagore bakaba 27%.

Mu bafite kuva kumyaka 24 kugeza kuri 30 ho ngo igipimo kiri hasi kuko abafite ihungabana ari 18%,naho abari hejuru y’imyaka 35 bo abafite ihungabana bangana na 35%.

Yasobanuye ko  ikibazo gikomeye ari uko aba bafite ihungabana batajya kwa muganga bose ngo bafashwe,kuko hari umubare munini w’abashakira ibisubizo mu masengesho no mu bavuzi gakondo.

Ati:”Abakoze ubushakashatsi barababazaga bati ese mugana inzego z’ubuzima kugirango zibafashe guhangana n’icyo kibazo cy’ihungabana?Abenshi koko bajyayo,ariko haracyari imibare yindi.

29.6 bashakira ibisubizo mu baganga ba gakondo,naho 40% bagashakira ibisubizo mu madini n’amasengesho.Mpamya ko amadini n’amasengesho hari icyo afasha,ariko kuvuga ko yakemura ikibazo cy’ubuzima byo ntibishoboka”.

Yongeraho ati ”Ngirango iyo shusho iratwereka aho inzego zikwiye gushyira imbaraga kugirango icyo kibazo cy’ihungabana nacyo tubashe kugitsinda”.

Muri iyo nama ngishwanama kandi hanashimwe intambwe abanyarwanda bagezeho bimakaza ubumwe n’ubwiyunge nk’inkingi yo kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri na jenoside.

Geraldine Umutesi, Umuyobozi Mukuru wungirije wa Imbuto Foundation, yavuze ko ikibazo gikomeye cygarije abacitse ku icumu nyuma y’imyaka 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye ari ihungabana rigenda rigaruka.

Umutesi, uri n’umnyamuryango w’ihuriro  GEARG rigizwe n’bacitse ku icumu barangije Kaminuza n’amashuri makuru yavuze ko 35 ku ijana by’abacitse ku icumu bahura n’ikibazo cy’ihungabana bafite agahinda k’inkubirane kagira ingaruka ku buzima bwabo bwa buri munsi mubyo bakora, mu gusinzira ndetse n’imitekerereze yabo.

Nanone kandi, 27ku ijana by’abahura n’ikibazo cy’ihungabana bagira ibibazo bikomoka kuri iryo hungabana (PTSD), ibi akaba ari ibibazo biterwa no kwibuka ibiteye ubwoba umuntu aba yarahuye nabyo cyangwa aba yarabonye. Bimwe mu bimenyetso byabyo birimo kwibuka ibyo bintu nk’aho biri kukkubaho uwo mwanya cyangwa se uri kubibona uwo mwanya, kurotaguzwa no gushikagurika mubitotsi, ndetse no gutekereza ku ibyo bintu mu buryo udashobora kugenga.

Yavuze ko kandi 26 ku ijana byabo bahorana ubwoba bukabije.

Nubwo iki kibazo gikomeye ariko, Umutesi yavuze ko imiryango itandukanye ifasha abacitse ku icumu ishobora gushaka ikindi gisubizo.

Yagize ati “nubwo aba bantu ari benshi, dushobora gushaka umuti wunganira serivise zitangwa n’ibigo by’ubuvuzi, dukeneye komorana ibikomere mu miryango”.

“Ihungabana ntirishobora kuvurirwa mu bigo by’ubuvuzi gusa. Hacyenewe uburyo busanzwe bwo gufashiriza aba bantu mu miryango gukira iki kibazo”.

CNLG, ishimira Leta muri rusange ku ntambwe imaze guteza abarokotse Jenoside, harimo kubashakira amacumbi,kubaha uburyo bwo kwivuza kubafasha  kwiga , kubagabira inka,n’ibindi.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *