Kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Ukuboza, nibwo urubanza rwa Neretse Fabien rubera I Buruseli mu Bubiligi rurimo rusozwa, hagasigara gufata umwanzuro ku byaha n’igihano cyabyo. Neretse niwe wasoje amagambo yose mu rukiko, ahabwa ijambo rye rya nyuma.
Uyu musaza wimyaka 71 nubwo nta cyaha na kimwe yemera mu byo aregwa, asa n’usaba imbabazi Abanyarwanda muri rusange, n’abagizweho ingaruka na Jenoside by’umwihariko.
Agira ati, “Mbanje kwisegura ku bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe abatutsi, sinigeze nyihakana; haba mbere y’urubanza, mu rubanza na nyuma yarwo, ntitaye ku myanzuro izaruvamo.
Ububabare bwabo ndabwumva, Abanyarwanda bose barabwumva. Sinabashije gukiza abanyu kandi ndabyicuza. Kimwe n’abandi Banyarwanda ndibaza icyo nari gukora. Narafashwe ndafungwa kuri dossier y’umusirikare, nk’umutoza w’Interahamwe. Ibyo nibyo byashingiweho n’urukiko rwa Bordeaux mu Bufaransa. Ubu hashize imyaka icyenda dossier ihindagurika : byavuye kuri Liyetona Emmanuel Neretse, bigera ku mukozi wanjye Jonas.
Urukiko rwa Arusha na Leta y’Ubufaransa ntibigeze banyigaho mu iperereza, ngo bamenye niba narabaye umusirikare [……..]
Mataba, kuba narabonye inzirakarengane zicwa, nta n’icyo nari gukora. Abo nabashije kurokora narabikoze kandi nshyira mu kaga umuryango wanjye. Guhisha umuntu mu bihe nka biriya byari bigoye , ariko narabikoze. Gukiza umuntu ni ugukiza ubuzima bwa benshi.
Bati nashoboraga kugura abantu muri gacaca, gute ? Ninde washoboraga kujya ku ruhande rw’uregwa muri gacaca. Bati nagiye mu nama y’abayobozi. Mwishyire mu mwanya wanjye, ninde wasiba inama nk’iyo ? koko ?
Ndi umwe mu Banyarwanda bisanze hagati nk’ururimi, impande zose zirwana nta runyumva, bakabasha gukiza ababo. Nta ngengabitekerezo ya Jenoside ngira, n’ubu ndacyari umwere, nubwo nshaje nkaba naranamugaye, ariko ndabisubiramo : nta ruhare nagize mu kuyitegura,no kuyishyira mu bikorwa, ndahamya ko Abatutsi bari incuti zanjye.
Umwanzuro wose uzamfatirwa, ni imwe mu nzira ituma humvikana amateka nyayo y’u Rwanda, nzishimira ko uganisha Abanyarwanda ku bwiyunge buzira amacakubiri.
Sinigeze mba umusirikare, sinabaye umuyobozi muri MRND, […….]
Nirukanwe na Leta nshinga ikigo cyigenga cyo kwiga imishinga, politiki ntiyandebaga. None naba nshaka iki mu Nterahamwe nyirazo yaranyigijeyo ? Sinabaye nyumbakumi, nari umupangayi, sinabarurirwaga muri Nyamirambo. Sinigeze ncunga abaturanyi, telefoni yanjye ntiyahamagaraga, naritabaga gusa…….
Guhanwa kwanjye, cyangwa kugirwa umwere kwanjye, ntacyo bizahindura ku mateka y’u Rwanda”. Magingo aya (kuwa gatatu saa tatu), Inteko iburanisha igizwe n’inyangamugayo 12 yaraye mu mwiherero, na n’ubu ntibarawuvamo, ngo hafatwe umwanzuro ku byaha aregwa. Nibamara kuwufata uratangazwa mu ruhame, hakurikireho umwanya wo kugena igihano gikwiye ibyaha bimuhama, kiri bufatwe n’abacamanza batatu.
Abunganira Neretse basabye Inteko gushishoza igafata umwanzuro uzira amakemwa, cyane ko icyemezo cy’urukiko rwa rubanda (cour d’Assises) kitajuririrwa. Iyo bibaye kijya mu rukiko rusesa imanza (cour de cassation), ariko yo ntireba urubanza mu mizi n’ikirego, ireba gusa niba hari amategeko yirengagijwe. Ikindi kugira ngo urukiko rusesa imanza rucyakire, bisaba ko umushinjacyaha mukuru abigiramo uruhare, kandi nawe ubu ni umuburanyi.
Karegeya Jean Baptiste


