Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge (RSB) gitangaza ko cyahagurukiye inzu zitunganya imisatsi (salon de Coiffure) n’abazikoreramo, harebwa isuku, ubwisanzure , akajagari ,serivici zitangwa, ubunyamwuga n’ibindi.
Iki kigo kivuga ko zimwe muri izi nzu zitanga serivisi zitujuju ubuziranenge, ndetse ko n’abazikoreramo bakwiye kugenerwa amahugurwa ahagije kugirango barusheho gutanga serivisi zujuje ubuziranenge ngo kuko abaharenganira ari ababagana.
Bimwe iki kigo kivuga ko abakorera mu nzu zitunganya imisatsi bagomba gukangurirwa ni isuku y’aho bakorera ndetse n’ibikoresho bakoresha,kwisuzumisha indwara zandura byibura inshuro 1 mu mezi 4, gukorera ahantu hagutse ku buryo ababagana babona ubwisanzure buhagije n’ibindi bitadukanye.
Aha ikigo cy’igihugu cy’ubuziranenge kiravuga ko igikwiye gukosorwa mu maguru mashya ari amavuta bakoresha ngo kuko basanze hari ashobora kugira ingaruka mbi ku ruhu rwa muntu.
Umuyobozi w’ishami rishyiraho ubuziranenege mu kigo RSB, Mukeshiyaremye Athanasie, yavuze ko iki kigo kimaze igihe kigenzura imikorere y’izi nzu zitunganya imisatsi y’abantu ngo basanga zikorera mukavuyo kenshi ngo akaba ariyo mpamvu bahisemo gushyiraho ibwirizwa rigenga aya mazu atunganya imisatsi, nk’uko isangostar ibitangaza.
Ni ingingo ariko abakora mu nzu zitunganya imisatsi batavuga rumwe n’iki kigo ngo kuko bo aho bayahahira ari ahantu hazwi ahubwo kubwabo bakavuga ko niba hari amavuta nk’ayo iki kigo aricyo cyagafashe iyambere mu kuyakumira mu kwinjizwa mu gihugu.
Iri kumira n’ubundi mu mvugo z’ikigo gishinzwe ubuziranenge ngo nigahunda batangiye ndetse inashyirwamo imbaraga gusa ngo nyuma baje gusanga hari abatandukira bakabyinjiza magendo.
Mukeshiyaremye Athanasie yakomeje abwira aba batunganya imisatsi ko bagomba gusobanukirwa ko nubwo baba babiguze ku isoko rizwi ngo bishobora kwinjira nka magendo bakaba bagomba kwitonda bakamenya neza ko ibyo bakoresha byahaweuburenganzira n’icyo kigo.
Kugeza ubu iki kigo kiravuga ko ubu cyatangiye amahugurwa yo gukangurira abakorera mu nzu zituganya imisatsi kugirango nabo batange service zujuje ubuziranenge ndetse ko banateganya nabo kuba babagenera akarango k’iki kigo kagaragaza ko service zitangirwa aho hantu ari ntamakemwa gusa nta taliki ntarengwa iki kigo cyashyizeho y’ibihano bizashyirirwa ho izi nzu mu gihe zitujuje ubwo buziranenge busabwa.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



