Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) kuri uyu wa 2 Nzeri 2021 yakuye muri Guma mu Rugo imirenge 10 yo mu turere tune tw’igihugu yari iyimazemo ukwezi kurenga.
Iyi mirenge ni Byimana mu Karere ka Ruhango, Tumba na Gishamvu mu Karere ka Huye, Rukara, Murundi, Nyamirama na Mwiri mu Karere ka Kayonza, Muhura, Kageyo na Remera mu Karere ka Gatsibo.
Iyi mirenge hamwe n’indi 40 yari yarashyizwe muri Guma mu Rugo guhera tariki ya 26 Nyakanga 2021, yo isigaramo bitewe n’ubwandu bukabije bw’icyorezo cya Covid-19 bwari bukomeje kugaragaramo.
Iyi mirenge ikuwe muri Guma mu Rugo nyuma y’inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 1 Nzeri 2021, yafatiwemo ibyemezo byo koroshya zimwe mu ngamba zari zarafashwe mu rwego rwo gukumira iki cyorezo.



