Abacuruzi benshi b’Abagande bafite amakamyo akoresha umuhanda Dar es Salaam-Mutukula barinubira amafaranga y’umurengera bakomeje gucibwa iyo bageze ku mupaka wa Tanzania.
Ese waba warigeze wibaza impamvu amakamyo menshi atwara imizigo aba afite ibirango byo mu mahanga? Abakurikiranira hafi ibintu basanze amakamyo menshi y’Abagande aba afite ibirango byo mu bindi bihugu nka Tanzania na Kenya mu rwego rwo kwanga guhora bishyura ayo mafaranga y’umurengera bacibwa iyo binjira muri Tanzania.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umwe muri aba Bagande ukora ubucuruzi bwa lisansi utarifuje ko amazina ye ajya ahagaragara kugirango agaragaze akaga bagenzi be b’Abagande banyuramo iyo banyuza ibicuruzwa muri Tanzania, yemera ko ari umwe mu bahisemo gushakira amakamyo ye ibirango byo muri Tanzania.
Yavuze ko ateganya kugura amakamyo 20 azajya akoresha mu gutwara lisansi ayivana muri Tanzania ku Cyambu cya Dar es Salaam ayijyana I Kampala muri Uganda, ariko mu rwego rwo gukwepa ayo mafaranga bacibwa akaba ateganya gushyira kuri ayo makamyo ibirango byo muri Tanzania.
Yakomeje avuga ko haba hari amahitamo abiri: Kubaruza ikamyo nk’iy’Umugande ukajya wishyura akayabo uko ushatse guca muri Tanzania, cyangwa ukayibaruza nk’iy’Umutanzaniya ukajya wishyura ubusa mu gihe uri muri Tanzania ndetse n’amafaranga makeya cyane mu gihe winjiye muri Uganda.
Uyu rero ngo yahisemo ubu buryo bwa kabiri, atanga urugero avuga ko iyo ikamyo ifite ibirango bya Uganda yishyura amadolari 500 (miliyoni 1,8 y’amashilingi) buri uko anyuze muri Tanzania, mu gihe ngo ku ruhande rwa Uganda yishyura amadolari 50 iyo ikamyo ifite ibirango bya Tanzania.
Ibi rero ngo bituma abacuruzi benshi muri Uganda babaruza amakamyo yabo muri Tanzania mu rwego rwo kwirinda kwishyura amafaranga y’umurengera.
Ibi ariko byo kubaruza imodoka mu kindi gihugu ngo bigira ingaruka no ku gihugu kuko gihomba imisoro.
Src: Allafrica.com
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


