Ibihugu bitandatu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba bishobora kuzasubira inyuma cyane muri uyu mwaka wa 2017 bitewe n’ibikorwa bitandukanye bigiye biteganyijwe muri ibyo bihugu, uku gusubira inyuma gushobora no kuzatuma EAC idakomeza kugaragara nk’umwe mu miryango y’ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara igaragaza iterambere ry’ubukungu nk’uko byahoze mu myaka yashize.
Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba ubusanzwe wazaga imbere mu kugaragaza iterambere ry’ubukungu ryihuta ku kigero cya 4.9% mu gihe umugabane w’Afurika wose wo uri kuri 1.5%, byerekana ko EAC igira uruhare mu bukungu bw’Afurika yose.
Umwanditsi wa theeastafrican dukesha iyi nkuru avuga ko Ubukungu bwa EAC muri iyi minsi bukomeje guhura n’ibizazane birimo izuba ryinshi riteza amapfa gusa muri uyu mwaka wa 2017 bwo ibi bibazo byitezwe ko biziyongeraho amatora ategerejwe mu bihugu binyamuryango bya EAC (U Rwanda na Kenya), umusaruro muke, inkubiri ku bucuruzi, igabanuka ry’imisoro, guta agaciro ku ifaranga ry’ibihugu, ubwoba bw’abashoramari batinya guhombywa n’amapfa ndetse n’inkunga zizagabanuka.
Gusa banki y’isi yo yatangaje ko ubukungu bw’ibihugu bya EAC buzaguma ku rugero rwiza aho ngo igihugu cya Tanzaniya ubwacyo kizazamuka ku kigero cya 7.1 %, Kenya n’u Rwanda bikazamuka kuri 6%, Uganda 5.6% naho u Burundi bwo bukazaba buri kuri 2.5%
Abakurikiranira hafi iby’ubukungu bwa EAC bavuga ko muri uyu mwaka 2017 ubukungu bw’uyu murynago buzasubura inyuma ku bihugu 5 ukuyemo u Burundi kuko bwo bwamaze gusubira inyuma cyane kuva mu mwaka washize.
Uwitwa Ken Gichinga, inzobere mu bukungu avuga ko igihugu cya Kenya kizasabwa gushakira igisubizo ubucuruzi bwacyo kuri ubu bwagaragaye ko butifashe neza, Tanzaniya yo ngo izaba isabwa kwita cyane ku ikusanywa ry’imisoro yayo ririmo utubazo twinshi naho Uganda ikazasabwa kwita cyane ku kongera umusaruro wayo ku buhinzi kuko uri kugenda usubira inyuma.
Amatora azaba mu Rwanda na Kenya mu kwezi kwa Kanama 2017 azagira ingaruka kuri EAC
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu bihe by’amatora ntabwo abantu bose baba bizeye amahoro, by’umwihariko ku gihugu cya Kenya nk’igihugu kigeza kumenekamo amaraso biturutse ku matora, kuri ubu abahanga basanga hazabaho kwifata cyane ku bashoramari bakaba abaretse gushora imari yabo muri Kenya kugeza igihe bazabonera ko hari agahenge nyuma y‘amatora.
Ibi biniyongera ku mafaranga menshi atakarizwa mu matora y’abakuru b’ibihugu by’Afurika.
Jibran Qureishi ukorera banki ya Stanbic ikorera mu karere hose yagize ati “Iterambere ry’ubukungu bwa Kenya iteka ryagiye risubira inyuma mu bihe by’amatora kuko ibigo by’ubucuruzi byinshi biba bifite ubwitonzi bwinshi, ibyo bishobora rero no kuzongera kubaho muri 2017”
Uretse kandi kuba amapfa yabaye muri EAC yarashyize abaturage miliyoni 8 mu bihe by’inzara, ngo aya mapfa yanateje izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa nanubu bitaragabanuka ndets anateza ifaranga ry’ibihugu guta agaciro.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


